Senegal: Utavugwa rumwe n’ubutegetsi ufunze yajyanywe kwa muganga igitaraganya ku mpamvu imuturutseho

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ousmane Sonko utavuga rumwe n’ubutegetsi muri Senegal, yajyanwe mu bitaro igitaraganya, nyuma y’iminsi icyenda ari mu bisa n’imyigaragambyo yo kwiyicisha inzara aho afungiye.

Ishyaka rye rya PASTEF, ni ryo ryatangaje aya makuru, rivuga ko Sonko yajyanywe mu bitaro i Dakar ameze nabi cyane, amakuru yanemejwe n’umwe mu banyamategeko be Cire Cledor Ly.

Izindi Nkuru

Iri shyaka rya PASTEF ryavuze ko kuba Sonko arembye kuri uru rwego, byose byaragizwemo uruhare n’abategetsi bakuru ba Senegal.

Sonko w’imyaka 49 y’amavuko, yatangiye kwiyicisha inzara ku itariki 30 z’ukwezi gushize kwa Nyakanga 2023, nyuma y’iminsi ibiri atawe muri yombi.

Ashinjwa ibyaha birimo kugambirira kugirira nabi ubutegetsi buriho no guhohotera ab’igitsinagore, ibintu we atahwemye guhakana, avuga ko ari umugambi wa Perezida Macky Sall wo gushaka kumukandamiza kuko ngo amufitiye ubwoba ko yazamutsinda mu matora y’Umukuru w’igihugu ateganyijwe muri Senegal tariki 25 Gashyantare 2024.

Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru