Wednesday, July 29, 2026
RW|EN
SIPORO

Umukinnyi w’umunyarwanda , Ally Niyonzima yabonye ikipe nshya

Umukinnyi w’umunyarwanda , Ally Niyonzima yabonye ikipe nshya

Ally Niyonzima uheruka gutandukana na Azam FCUmukinnyi w’umunyarwanda ukina mu kibuga hagati, Ally Niyonzima uheruka gutandukana na Azam  FC yo muri Tanzania, yamaze kubona ikipe nshya ya Jeddah FC yo muri Saudi Arabia.

 

Muri Nyakanga nibwo Ally Niyonzima wari usigaje umwaka w’amasezerano muri Azam FC yatandukanye na Azam FC yari yasinyiye imyaka 2 muri Kanama 2020.

 

Nyuma yo gutandukana n’iyi kipe akaba mu ntangiriro z’ukwezi gushize kwa Nzeri yarasinyiye ikipe Jeddah FC ikina mu cyiciro cya kabiri muri Saudi Arabia.

 

Mu gihe gito ayimazemo akaba ari umwe mu bakinnyi iyi kipe yifashisha mu mikino yayo, ntajya apfa kubura muri 11 babanza mu kibuga.

 

Nyuma y’umunsi wa gatanu w’iyi shampiyona, Jeddah FC ya Ally Niyonzima iri ku mwanya wa 9 n’amanota 7, urutonde ruyobowe na Al Adalah ifite amanota 13.

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × 3 =