• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Umukoloneri uri mu bafasha ubutegetsi bwa Congo kurwanya M23 ari mu mazi abira

radiotv10by radiotv10
10/11/2025
in AMAHANGA, IMIBEREHO, POLITIKI
0
Umukoloneri uri mu bafasha ubutegetsi bwa Congo kurwanya M23 ari mu mazi abira
Share on FacebookShare on Twitter

Colonel Fureko usanzwe akomoka mu Banyamulenge ukorana n’Umutwe wa Wazalendo na FARDC guhangana na AFC/M23, yatawe muri yombi anakorerwa iyicarubozo we n’abarinzi be, bashinjwa gukorana n’uyu mutwe wa M23 na Twirwaneho irwanya ubutegetsi bwa Congo.

Ifatwa rya Colonel Fureko ryatangiye kuvugwa mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje, aho amakuru avuga ko nyuma yo gufatwa we n’abamurindaga na bo basanzwe ari abo mu muryango w’Abanyamulenge, ubu bafungiye muri Kasho y’i Luvungi, imwe muri Gurupoma yo muri Sheferi ya Bafulero muri Teritwari ya Uvira muri Kivu y’Epfo.

Amakuru avuga ko yatawe muri yombi ku wa Gatandatu tariki 08 Ugushyingo 2025 ubwo yari mu rugendo yerecyeza i Mulenge muri iyi Ntara ya Kivu y’Epfo.

Ashinjwa kuba akorana n’Umutwe wa M23 ndetse n’abarwanyi ba Twirwaneho, bahagurukiye kurwanya akarengane gakorerwa Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi.

Uyu Mukoloneri yafatanywe n’abandi basore umunani, babanje gukorerwa iyicarubozo mbere yuko bafungwa, aho babanje gukubitwa bikomeye, bakamburwa imbunda n’impuzankano byabo.

Abo mu muryango wa Colonel Fureko ndetse n’abatuye mu bice akomokamo, bashenguwe n’uburyo uyu mugabo yakorewe ibi bikorwa bibi bimutesha agaciro kandi ari umuntu w’ingenzi ku bamukoreye ibyo bikorwa.

Umwe mu baturage bo muri Kitoga, yagize ati “Colonel Fureko ni umugabo w’indahemuka kandi witanze. Twabanye i Kitoga n’i Masango. Ntibyumvikana ukuntu ashinjwa gukorana na M23 kandi ari kurwanya uyu mutwe.”

Undi yagize ati “Fureko yiyemeje kurinda DRC arwanya M23 n’abarwanyi ba Twirwaneho, none abo yafashaga ni bo bahindukiye bamugirira nabi kubera aho akomoka.”

Bamwe mu bashyigikiye ihuriro AFC/M23 na Twirwaneho, bavuga ko nubwo uyu mugabo yabahemukiye akabagirira nabi, ariko ibyo yakorewe bishimangira ivangura ryimakajwe n’ubutegetsi bwa Congo, buhora bushaka kugirira nabi abo mu bice by’Abanyekongo bavuga ikinyarwanda.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

sixteen − 11 =

Previous Post

Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

Next Post

Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza

Related Posts

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

by radiotv10
01/06/2026
0

Konti ya Instagram y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za America (White House) yakoreshwaga ku buyobozi bwa Barack Obama,...

America na Iran bongeye gukozanyaho bikomeye

America na Iran bongeye gukozanyaho bikomeye

by radiotv10
01/06/2026
0

Leta Zunze Ubumwe za America zatangaje ko zagabye ibitero ku birindiro by’Ingabo za Iran, mu gihe iki Gihugu na cyo...

America na Iran bongeye gutera intambwe igana ahatanga icyizere

America na Iran bongeye gutera intambwe igana ahatanga icyizere

by radiotv10
30/05/2026
0

Leta Zunze Ubumwe za America na Iran byageze ku bwumvikane bwo kongera igihe cy’agahenge kari hagati y’impande zombi ndetse no...

Abamaze kwandura icyorezo cya Ebola muri Congo bageze ku mubare ukabakaba igihumbi

Abamaze kwandura icyorezo cya Ebola muri Congo bageze ku mubare ukabakaba igihumbi

by radiotv10
29/05/2026
0

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, ryatangaje ko umubare w’abamaze kwandura Ebola muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bageze kuri...

Next Post
Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza

Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.