Umukozi w’Urukiko rw’Ikirenga ngo amafaranga yafatanywe akitwa ruswa ni ayo yishyurwaga

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umukozi w’Urukiko rw’Ikirenga, Karake Afrique uherutse gufatanwa Miliyoni 1,4 Frw bivugwa ko ari ruswa yahabwaga n’umuturage ufite urubanza, yabwiye Urukiko ko ariya mafaranga yafatanywe ari ayo yishyurwaga n’uwo yari yayagurije mu bizwi nka ‘Banque Lambert’.

Karake Afrique yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha tariki 11 Gashyantare 2022, bivugwa ko yafatiwe mu cyuho yakira ruswa ya Miliyoni 1,4 Frw.

Izindi Nkuru

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwavugaga ko ayo mafaranga yafatanywe uyu mukozi w’Urukiko rw’Ikirenga ari avance ya ruswa ya Miliyoni 10 Frw yatse umuturage ufite urubanza rw’ubujurire, amwizeza ko azavugana n’Umucamanza kugira ngo azarutsinde.

Mu cyumweru gishize, Karake Afrique yagejejwe Imbere y’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge kugira ngo aburanishwe ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo.

Ubushinjacyaha bwagaragazaga impamvu zikomeye zituma uregwa akekwaho gukora kiriya cyaha, bwavuze ko ariya mafaranga yakiriye, yayahawe n’umwana w’uwo muntu ufite urubanza mu rukiko rw’Ubujurire.

Ubushinjacyaha buvuga ko Karake yizeje uwo muntu ufite urubanza ko ayo mafaranga azayaha Umucamanza uri kuburanisha urubanza rwe, kugira ngo azafate icyemezo kiri mu nyungu ze.

Bwavuze ko ibyagezweho mu iperereza ry’ibanze bigize impamvu zikomeye zituma uregwa akekwaho gukora kiriya cyaha, busaba Urukiko gufata icyemezo cyo kumufunga by’agateganyo iminsi 30.

Karake Afrique wahawe umwanya ngo avuge ku byari biamze gutangazwa n’Ubushinjacyaha, yavuze ko ariya mafaranga yafatanywe ari ubwishyu bw’uwo yari yayagurije amubwira ko afite ikibazo kihutirwa.

Karake yavuze uwo muntu yamugujije Miliyoni 1,8 Frw akamwizeza kuzamwungukira ibihumbi 200 Frw.

Nyuma yaje kumubwira ko yabaye amuboneye Miliyoni 1,4 Frw ko andi ibihumbi 600 Frw azaba ayamuha, ubwo bahuraga ngo amuhe ayo Miliyoni 1,4 Frw.

Ati “Mu kuyafata ni bwo RIB yahise iza iramfata iranamfotora ayo mafaranga iyita ruswa.”

Karake yavuze ko afite ibimenyetso ko ayo mafaranga yari yayagurije uwo muturage ndetse ko no kuri konti ye ya BK bigaragara ko yari yayabikuje.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru