Ministiri w’Ingabo z’u Rwanda yakiriwe na Perezida w’u Burundi amushyikiriza ubutumwa bwa Perezida Kagame

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Intumwa ziturutse mu Rwanda ziyobowe na Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Maj Gen Albert Murasira ryakiriwe na Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye amushyikiriza n’ubutumwa bwa Perezida Paul Kagame.

Ni uruzinduko rwabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Werurwe 2022 nk’uko tubikesha Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi.

Izindi Nkuru

Ubutumwa bwatambutse kuri Twitter y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi, buvuga ko Perezida Evariste Ndayishimiye yakiriye intumwa z’abayobozi ziturutse mu Rwanda ziyobowe na Minisitiri w’Ingabo, Maj Gen Albert Murasira wanamushyikirije ubutumwa bwa mugenzi we Paul Kagame.

Tariki 10 Mutarama 2022, Perezida Paul Kagame na we yari yakiriye intumwa ziturutse mu Burundi zari ziyobowe na Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Urubyiruko, Umuco na Siporo, Ambasaderi Ezéchiel Nibigira na we wamushyikirije ubutumwa bwa mugenzi we Perezida Evariste Ndayishimiye.

Igihugu cy’u Burundi n’u Rwanda bikomeje inzira yo kuzahura umubano wajemo igitotsi kuva muri 2015 aho Ibihugu byombi byari bifite ibyo bishinjanya birimo gukingira ikibaba no gufasha abarwanya ikindi.

Mu minsi ishize ubwo u Rwanda rwafunguraga imipaka yo ku butaka iruhuza n’Ibihugu by’ibituranyi, Guverinoma y’u Burundi yatangaje ko nubwo u Rwanda rwafunguye imipaka iruhuza n’iki Gihugu cy’igituranyi ariko cyo kitari cyayifungura.

Tariki indwi Werurwe ubwo iki cyemezo cy’u Rwanda cyo gufungura imipaka cyatangiraga kubahirizwa, hari Abarundi bashatse kwinjira mu Rwanda ariko basanga imipaka iracyafunze.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi, Albert Shingiro yavuze ko nubwo ku ruhande rw’u Rwanda imipaka ifunguye ariko bo igifunze kuko ibibazo biri hagati y’Ibihugu byombi bitarakemuka.

Perezida Ndayishimiye yashyikirijwe ubutumwa bwa mugenzi we Paul Kagame
Banagiranye ibiganiro bigamije kuzahura umubano w’Ibihugu byombi

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru