Umunsi Mpuzamahanga wa Afurika usanze inzara n’indwara bicyugarije abayituye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Tariki 25 Gicurasi, ni umunsi mpuzamahanga wa Afurika. Uw’uyu mwaka usanze abatuye uyu Mugabane bacyugarijwe n’ibibazo birimo ibura ry’ibiribwa ndetse n’indwara z’ibyorezo.

Uyu munsi mpuzamahanga wa Afurika urizihizanywa n’isabukuru y’isinywa ry’amasezerano ashyiraho Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (African Union) yashyizweho umukonzo ku ya 25 Gicurasi 1963 ubwo hashingwaga uyu muryango wabanje kwitwa uw’Ubumwe bw’Afurika (Organization of African Unity).

Izindi Nkuru

Kuri uwo munsi, nibwo abayobozi b’ibihugu 30 muri 32 byigengaga bya Afurika bari basinyiye ishingwa ry’uyu muryango i Addis Abeba muri Ethiopia.

Umuryango w’Abibumbye uvuga ko kwizihiza uyu munsi muri uyu mwaka hazibandwa ku kamaro ko gukemura ikibazo cy’imirire mibi no kwihaza mu biribwa, nk’ibintu by’ingenzi byo kwitaho kuri buri Gihugu.

Hirya no hino ku Mugabane wa Afurika kandi hari ibibazo by’iterambere ry’ubukungu, ahenshi bidindizwa n’umutekano muke ndetse n’ibikorwa by’iterabwoba n’intambara.

Ibi bibazo byose byatijwe umurindi n’ibibazo byugarije isi birimo icyorezo cya COVID-19 n’imihindagurikire y’ikirere yateye amapfa mu bice binyuranye.

Kuri uyu munsi, Umuryango w’Abumwe bwa Afurika wizihiza isabukuru yawo, hateganyijwe inama idasanzwe izabera i Malabo, muri Guinée Equatoriale kuva kuri uyu wa Gatatu kugeza ku wa Gatandatu.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru