Umunyabugeni utabona wakoze ifoto ya Perezida Kagame ngo nibahura akayimushyikiriza azumva aruhutse

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umunyabugeni Uwukunda Jean de Dieu ufite ubumuga bwo kutabona, wakoze ifoto ya Perezida Paul Kagame, avuga ko ari wo mutungo w’agaciro atunze kandi ko afite icyizere ko bazahura akayimushyikiriza.

Uwukunda Jean de Dieu wagize ubumuga bwo kutabona muri 2018, mu kiganiro yagiranye YouTube Channel yitwa Hobe, yavuze ko icyamufashije kwiyakira ari impanuro z’umukuru w’u Rwanda, Paul Kagame.

Izindi Nkuru

Ati “Mu gushaka kwiyakira ntawundi muntu natekereje nakorera ishusho kugira ngo ngaragaze ko nubwo tuba dufite ubumuga hari icyo tuba dushoboye.”

Avuga ko iyi foto yakoze yumva ko izamufasha kwiyakira, yamukoreye ibitangaza kuko yakiriwe neza na benshi.

Ati “Ni yo mpamvu ari yo foto y’agaciro ngira mu buzima bwanjye yatumye niyakira, yatumye menya Gashumba Diane [yari Minisitiri w’Ubuzima], yatumye njya mu bitangazamakuru, yatumye menyekana, ituma menyana n’abantu benshi bafite agaciro.”

Uwukunda Jean de Dieu avuga ko iyi foto yamubereye urumuri rumumurikiran ibyo akora byose, gusa ngo inzozi ze ntiziraba impamo atarahura na nyirayo ngo ayimushyikirize.

Ati “Mu isengesho ryanjye, mu bitekerezo byanjye, mu bintu byose mba nkora…mpora mfite icyizere n’ibyiringiro byinshi ko nzahura na we, kandi nzahura na we ndabyizeye kuko mpuye na we nkamushyikiriza iyi mpano ikava mu nzu yanjye ntabwo nazabyibagirwa.”

Uyu munyabugeni ukora n’ibindi bihangano, avuga ko igihe azaba yashyikirije Perezida Kagame iyi foto, azumva yishimye kandi bikamutera imbaraga zo gukomeza uyu mwuga we.

Uwukunda akora ibindi bihangano (Photo/The New Times)

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru