Sunday, March 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Breaking: Umunyamabanga Mukuru wa CAF yeguye: Impaka za Senegal na Maroc zibifitemo uruhare?

radiotv10by radiotv10
29/03/2026
in FOOTBALL, SIPORO
0
Breaking: Umunyamabanga Mukuru wa CAF yeguye: Impaka za Senegal na Maroc zibifitemo uruhare?
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyekongo Véron Mosengo-Omba, wari Umunyamabanga Mukuru wa CAF, yeguye nyuma y’igihe kinini asabwa kuva kuri uwo mwanya, mu bihe byari byuzuyemo umwuka mubi mu mupira w’amaguru muri Afurika, harimo umwanzuro wo guha igikombe cy’Afurika cya 2025 igihugu cya Maroc cyambuwe Senegal, byakuruye impaka mu mupira w’isi.

Mu itangazo yashyize ahagaragara, yavuze asezeye kuri uyu mwanya ngo ashyire umutima mu mishinga ye.

Asezeye mu gihe hari ikibazo gikomeye cyo kutizera ubuyobozi bwa CAF (Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku mugabane wa Afurika), by’umwihariko nyuma y’icyemezo cyo kwambura Senegal igikombe cy’Afurika, ndetse hakaba hari n’abasaba ko hakorwa iperereza ku birego bya ruswa muri iri shyirahamwe.

Hari hashize igihe kinini Véron Mosengo-Omba anengwa kuba yarakomeje kuba Umunyamabanga Mukuru kandi yararengeje imyaka y’amavuko 63 ari yo ntarengwa yemewe.

Mu itangazo yasohoye, Mosengo-Omba yagize ati “Nyuma y’imyaka irenga 30 mu kazi mpuzamahanga nagiyemo nteza imbere umupira w’amaguru uhuza abantu, ubigisha kandi ubaha amahirwe yo kugira icyizere, nafashe icyemezo cyo kwegura ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa CAF kugira ngo nibande ku mishinga yanjye bwite.”

Yakomeje avuga ko asezeye afite umutima utuje kandi nta gitutu, asize CAF imeze neza kurusha mbere.

Yashimiye Perezida wa CAF, Patrice Motsepe, abo bakoranye ndetse n’abagize uruhare mu iterambere ry’umupira w’amaguru muri Afurika, anifuriza ko iryo terambere rizakomeza.

Mosengo-Omba yari umuntu utavugwagaho rumwe muri CAF, aho bamwe mu bakozi bamushinjaga guteza umwuka mubi mu kazi, nubwo iperereza ryakozwe nyuma y’ibirego by’abakozi ryamugize umwere.

Uyu mugabo w’imyaka 66 y’amavuko anafite ubwenegihugu bw’u Busuwisi, kandi yigeze no gukorera FIFA, aho yari inshuti ya kera ya Perezida wa FIFA, Gianni Infantino.

Nubwo yavuze ko asezeye, bivugwa ko ashobora kuziyamamariza kuyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo mu matora ateganyijwe mu mezi ari imbere.

Naramuka atowe, byatuma ashobora no kuzakomereza ku mwanya wo hejuru muri CAF, akaba yanaba Perezida wayo mu gihe Dr. Patrice Motsepe yaba yeguye akajya muri politiki mu gihugu cye cya Afurika y’Epfo nk’uko bivugwa, aho na we avugwa nk’ushobora gusimbura Perezida Cyril Ramaphosa.

Ku mwanya wo kuyobora ruhago ya Kongo Kinshasa, Mosengo-Omba ashobora kuzahangana na Safari Emmanuel ukuriye Komisiyo y’Imisifurire muri CAF, na we wagaragaje inyota yo kwiyamamariza uwo mwanya.

Mu ntangiriro z’uku kwezi, Motsepe yemeye ko CAF iri guhura n’ibibazo by’ubunyangamugayo, kandi nyuma y’impaka zatewe n’umukino wa nyuma wa AFCON, leta ya Senegal yasabye ko hakorwa iperereza mpuzamahanga ku micungire y’iri shyirahamwe.

Kwambura Senegal igikombe cya AFCON byakozwe n’akanama gashinzwe ubujurire ka CAF, ariko byagize ingaruka zikomeye ku isura y’umupira w’amaguru muri Afurika.

CAF yatangaje ko Samson Adamu, ushinzwe amarushanwa, ari we ugiye gusimbura by’agateganyo ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru.

Mosengo-Omba si we wa mbere weguye muri CAF muri iyi nkubiri y’amakimbirane, kuko uwari ukuriye Akanama k’Amategeko na we aheruka kwegura.

Véron Mosengo-Omba yeguye

Ephrem KAYIRANGA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

11 − 8 =

Previous Post

Volleyball: Kepler y’abagore yakuye mu isoni basaza babo igera ku mukino wa nyuma

Related Posts

Volleyball: Kepler y’abagore yakuye mu isoni basaza babo igera ku mukino wa nyuma

Volleyball: Kepler y’abagore yakuye mu isoni basaza babo igera ku mukino wa nyuma

by radiotv10
29/03/2026
0

Ikipe ya Kepler Women Volleyball Club yageze ku mukino wa nyuma wa playoffs nyuma yo gusezerera Police VWVC yari yatwaye...

Barimo abavandimwe batatu: Amasura mashya mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yageze mu mwiherero

Barimo abavandimwe batatu: Amasura mashya mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yageze mu mwiherero

by radiotv10
23/03/2026
0

Abakinnyi b'Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi, batangiye umwiherero wo kwitegura imikino ya FIFA Series izatangira muri iki cyumweru, barimo abavandimwe...

Umunyemari KNC yafashe icyemezo gitunguranye yatewe n’umujinya w’ibyakozwe na Moses Turahirwa

Icyo KNC atangaza nyuma yuko ikipe ye ya Gasogi itewe mpaga na Rayon Sports

by radiotv10
23/03/2026
0

Umushoramari Kakooza Nkuliza Charles (KNC) akaba na Perezida w’ikipe ya Gasogi United yatewe mpaga n’iya Rayon Sports nyuma yo kubura...

Gasogi Utd yabuze ku mukino wari kuyihuza na Rayon hahita hafatwa icyemezo

Gasogi Utd yabuze ku mukino wari kuyihuza na Rayon hahita hafatwa icyemezo

by radiotv10
23/03/2026
0

Ikipe ya Gasogi United yabuze kuri Sitade mu mukino w'umunsi wa 25 wa Shampiyona wari kuyihuza na Rayon Sports; ihita...

Volleyball: Amakipe yageze kuri Final yamenyekanye, umukino umwe uba ingorabahizi

Volleyball: Amakipe yageze kuri Final yamenyekanye, umukino umwe uba ingorabahizi

by radiotv10
22/03/2026
0

Amakipe atatu muri ane agomba gukina imikino ya nyuma ya kamarampaka mu bagabo no mu bagore yamenyekanye, hasigara ikipe imwe...

IZIHERUKA

Breaking: Umunyamabanga Mukuru wa CAF yeguye: Impaka za Senegal na Maroc zibifitemo uruhare?
FOOTBALL

Breaking: Umunyamabanga Mukuru wa CAF yeguye: Impaka za Senegal na Maroc zibifitemo uruhare?

by radiotv10
29/03/2026
0

Volleyball: Kepler y’abagore yakuye mu isoni basaza babo igera ku mukino wa nyuma

Volleyball: Kepler y’abagore yakuye mu isoni basaza babo igera ku mukino wa nyuma

29/03/2026
Nyamasheke: Mudugudu aravugwaho kuyobya uburari ku isambanywa ry’umwana w’imyaka 16 amubwira ko kubyemera byatuma atabona umugabo

Nyamasheke: Mudugudu aravugwaho kuyobya uburari ku isambanywa ry’umwana w’imyaka 16 amubwira ko kubyemera byatuma atabona umugabo

28/03/2026
Why Everyone Is Suddenly Obsessed with Skincare

Why Everyone Is Suddenly Obsessed with Skincare

28/03/2026
Hari icyabonetse mu bikorwa byo gushakisha umushoferi wari utwaye imodoka yaguye muri Nyabarongo

Hari icyabonetse mu bikorwa byo gushakisha umushoferi wari utwaye imodoka yaguye muri Nyabarongo

28/03/2026
Before You Date: Signs You Shouldn’t Ignore

Before You Date: Signs You Shouldn’t Ignore

27/03/2026
ADVERTISEMENT

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Breaking: Umunyamabanga Mukuru wa CAF yeguye: Impaka za Senegal na Maroc zibifitemo uruhare?

Volleyball: Kepler y’abagore yakuye mu isoni basaza babo igera ku mukino wa nyuma

Nyamasheke: Mudugudu aravugwaho kuyobya uburari ku isambanywa ry’umwana w’imyaka 16 amubwira ko kubyemera byatuma atabona umugabo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.