Sunday, July 13, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umunyamahanga wari warakatiwe imyaka 5 akaburana ubujurire avuga ko afitiye u Rwanda akamaro yagizwe umwere

radiotv10by radiotv10
02/08/2022
in MU RWANDA
0
Umunyamahanga wari warakatiwe imyaka 5 akaburana ubujurire avuga ko afitiye u Rwanda akamaro yagizwe umwere
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyamahanga ukomoka muri Korea, Jin Joseph wari warakatiwe gufungwa imyaka itanu, akajuririra Urukiko rw’Ubujurire yabwiye ko afitiye u Rwanda akamaro atari akwiye gufungwa, yahanaguweho icyaha cyo gukoresha inyandiko itavugisha ukuri.

Jin Joseph wari ufunze kuva muri 2019, yari yarahamijwe icyaha cyo gukoresha inyandiko itavugisha ukuri mu cyemezo cyafashwe n’Urukiko Rukuru muri Mutarama 2021.

Yahise ajurira iki cyemezo mu Rukiko rw’ubujurire, aho tariki 13 Nyakanga yaburanye ubujurire bwe, akavuga ko icyaha yahamijwe atagikoze ndetse ko atari akwiye kuba afunze kuko yagiriye u Rwanda akamaro.

Jin Joseph wasabaga kurekurwa, yabwiye Urukiko ko Moto za BMW zikoreshwa na Polisi y’u Rwanda ari we wazizanye ndetse n’imodoka za Hyundai n’iza KIA

Ubwo yaburanaga ubujurire bwe, Ubushinjacyaha na bwo bwahinduye imvugo, buvuga ko ibisabwa n’uregwa bifite ishingiro bityo ko mu gihe Urukiko rwaziherera rubisuzuma rwazagira umwere uyu Munya-Korea rukamurekura.

Urukiko rw’Ubujurire rwafashe icyemezo, ruvuza ko nyuma yo gusuzuma ubujurire bwa Jin Joseph, rwasanze adahamwa n’icyaha cy’inyandiko itavugisha ukuri.

Umucamanza wasomye iki cyemezo ari umwe, yavuze ko ibyaburanyweho mu bujurire, byasuzumwe  n’Abacamanza batatu, akaba yagisomye ari umwe kuko bagenzi be bari mu zindi nshingano z’akazi.

Jin Joseph yari akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’amakimbirane yagiranye n’uwitwa Kanyandekwe Pascal bivugwa ko uyu Munya-Korea yacurishije kasha y’uyu Munyarwanda ubundi akayifashisha mu bikorwa byo gufunguza kompanyi mu Bihugu byo hanze.

Uyu Kanyandekwe wavugaga ko uyu Munya-Korea yakoresheje inyandiko zitavugisha ukuri agafunguza sosiyete mu zina rye, mu iburanisha yakomezaga gushimangira ko uregwa akwiye guhamwa n’icyaha ndetse anenga Ubushinjacyaha ukuntu bwaje mu rubanza rw’ubujurire rushinjura nyamara mu rubanza rwa mbere bwarashinjaga.

Ubwo baburana ubujurire kandi Jin Joseph yari yabanje kwanga ko itangazamakuru rikurikirana uru rubanza ngo kuko nyuma yuko ahamijwe kiriya cyaha mu rubanza rwa mbere bikandikwaho n’ibinyamakuru, byamugizeho ingaruka mu Bihugu asanzwe afitemo ishoramari birimo Igihugu cye cy’inkomoko ndetse n’ibyo ku Mugabane wa Afurika.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × four =

Previous Post

Hagaragaye andi mafoto y’uburyo Sandra Teta yuzuye inguma umubiri wose kubera gukubitwa na Weasel

Next Post

Tshisekedi yateranyije inama y’igitaraganya ku bya MONUSCO yagaragarijwemo ko imyigaragambyo yaguyemo abarenga 30

Related Posts

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

by radiotv10
12/07/2025
0

Every girl and woman who goes through the menstruation period knows the feeling, the shift in the body and the...

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yazamuye mu ntera bamwe mu bakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, yohereza abandi mu...

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

by radiotv10
12/07/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza, bavuga ko bizejwe n’umushoramari amasezerano yo guhinga urusenda mu...

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

by radiotv10
11/07/2025
0

The history of humanity is, in many ways, the history of domination of one group over another. Across centuries, these...

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

by radiotv10
11/07/2025
0

Urukiko Rukuru rwatesheje agaciro ubujurire bwa Kazungu Denis wari wajuririye icyemezo yafatiwe cyo gufungwa burundu nyuma yo guhamywa ibyaha birimo...

IZIHERUKA

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period
MU RWANDA

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

12/07/2025
Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

12/07/2025
LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

11/07/2025
Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Tshisekedi yateranyije inama y’igitaraganya ku bya MONUSCO yagaragarijwemo ko imyigaragambyo yaguyemo abarenga 30

Tshisekedi yateranyije inama y’igitaraganya ku bya MONUSCO yagaragarijwemo ko imyigaragambyo yaguyemo abarenga 30

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.