Friday, February 27, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Umunyamakuru Djihad yahamijwe ibyaha byo gusakaza amashusho y’urukozasoni ya Yampano

radiotv10by radiotv10
27/02/2026
in IMYIDAGADURO
0
Umunyamakuru ‘Djihad’ n’abo baregwa hamwe muri dosiye y’amashusho y’urukozasoni bagarutse imbere y’Urukiko
Share on FacebookShare on Twitter

Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad na bagenzi be batatu, bahamijwe ibyaha bifitanye isano n’amashusho y’urukozasoni y’umuhanzi Yampano yasakajwe, bakatirwa gufungwa imyaka itatu, mu gihe Pazzo Man uri mu batawe muri yombi ku ikubitiro, we yagizwe umwere.

Ni icyemezo cyasomwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Gashyantare 2026, rwahamije kandi ibyaha abandi babiri; Kalisa John uzwi nka K John ndetse na Kwizera Nestor uzwi nka Pappy Nesta.

Kuri Djihad, Urukiko rwavuze ko kuba yari afite urubuga rwa WhatsApp yahuriragamo abantu barenga 900, yanyuzwagamo ayo mashusho, kandi ari we warushinze, yatanze urubuga rwakorewemo ibyaha.

Nanone kandi kuba uyu Djihad kuba yarafashe agace gato (screenshot) y’ariya mashusho akayashyira kuri status ya Whatsapp, bigaragaza umugambi yari afite wo gusakaza ariya mashusho.

Naho kuri Ishimwe Francois Xavier, Urukiko rwavuze ko kuba yari afite ariya mashusho muri telefoni ye, ndetse akajya ayasakaza mu mbuga za WhatsApp, ari icyaha cyo gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni, bityo ko kimuhama.

Ni mu gihe Kwizera Nestor na we yatse ariya mashusho, ubundi akayoherereza K John, barakoze icyaha, ndetse uyu Kalisa John na we akaba yarayeretse abandi, na bo bahamywa icyaha, bakatirwa kiriya gifungo cy’imyaka itatu ihazabu ya miliyoni 3 Frw kuri buri wese muri aba bane bahamijwe icyaha.

Ishimwe Patrick uzwi nka Pazzo Man wanatawe muri yombi ku nshuro ya mbere, yagizwe umwere kuko Ubushinjacyaha butagaragaje uko amashusho ya Yampano yageze muri Telefone y’uyu Patrick.

Urukiko rwavuze kandi ko Ubushinjcyaha butagaragaje umuntu uyu Patrick yaba yaroherereje ariya mashusho, ndetse ko hari umunyamakuru wayamusabye, akamuhakanira ko ntayo afite.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

sixteen + ten =

Previous Post

Biravugwa ko Lt Col Willy Ngoma wa AFC/M23 yamaze gushyingurwa

Related Posts

Umunyamakuru Bianca wigeze kwibwa imodoka igasangwa yarakoze impanuka byamenyekanye ko nawe aherutse gukora ikomeye

Umunyamakuru Bianca wigeze kwibwa imodoka igasangwa yarakoze impanuka byamenyekanye ko nawe aherutse gukora ikomeye

by radiotv10
27/02/2026
0

Umunyamakuru Uwamwezi Daphine wamamaye nka Bianca wigeze kwibwa imodoka n’uwari umukozi we, ikaza gusangwa aho yari yayitaye nyuma yo gukora...

Umukinnyikazi wa Filimi ugezweho mu Rwanda Nyambo yagaragaje ibihe byiza arimo mu mahanga

Umukinnyikazi wa Filimi ugezweho mu Rwanda Nyambo yagaragaje ibihe byiza arimo mu mahanga

by radiotv10
26/02/2026
0

Umukinnyi wa filimi nyarwanda, Nyambo Jesca uri mu bagezweho mu Rwanda, yagaragaje ibihe byiza ari kugirira muri Qatar, agaragaza ko...

Umunyamakuru w’imyidagaduro Uncle Austin yemeje ko yasezeye

Umunyamakuru w’imyidagaduro Uncle Austin yemeje ko yasezeye

by radiotv10
26/02/2026
0

Umunyamakuru w’ibiganiro by’imyidagaduro akaba n’umuhanzi, Austin Tosh Luwano uzwi nka Uncle Austin, yemeje ko yamaze gusezera Radio Kiss FM amaze...

Korali Disciples ya EAR Remera yavuze intego y’indirimbo yabo nshya ‘Genda Ubabwire’ igezweho

Korali Disciples ya EAR Remera yavuze intego y’indirimbo yabo nshya ‘Genda Ubabwire’ igezweho

by radiotv10
24/02/2026
0

Korali Disciples of Jesus ibarizwa mu Itorero rya EAR Remera yashyize hanze indirimbo nshya yise 'Genda Ubabwire', igamije kwibutsa abakristo...

Minisitiri Dr.Utumatwishima yanenze uwamenyekanye mu myidagaduro mu Rwanda watangaje ibinyoma byibasira Ubuyobozi

Minisitiri Dr.Utumatwishima yanenze uwamenyekanye mu myidagaduro mu Rwanda watangaje ibinyoma byibasira Ubuyobozi

by radiotv10
23/02/2026
0

Minisitiri w’Urubyiruko n’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yagaye Mupende Ramadhan wamamaye nka Bad Rama mu gufasha abahanzi nyarwanda, kubera...

IZIHERUKA

Umunyamakuru ‘Djihad’ n’abo baregwa hamwe muri dosiye y’amashusho y’urukozasoni bagarutse imbere y’Urukiko
IMYIDAGADURO

Umunyamakuru Djihad yahamijwe ibyaha byo gusakaza amashusho y’urukozasoni ya Yampano

by radiotv10
27/02/2026
0

Amakuru yamenyekanye ku gitero cyahitanye Willy Ngoma wa AFC/M23  n’ukuri ku byavuzwe kuri Gen.Makenga

Biravugwa ko Lt Col Willy Ngoma wa AFC/M23 yamaze gushyingurwa

27/02/2026
Umunyamakuru Bianca wigeze kwibwa imodoka igasangwa yarakoze impanuka byamenyekanye ko nawe aherutse gukora ikomeye

Umunyamakuru Bianca wigeze kwibwa imodoka igasangwa yarakoze impanuka byamenyekanye ko nawe aherutse gukora ikomeye

27/02/2026
Uko byagenze ngo hahagarikwe burundu umugambi w’ibihano America yari igiye gufatira u Rwanda

Uko byagenze ngo hahagarikwe burundu umugambi w’ibihano America yari igiye gufatira u Rwanda

27/02/2026
Umugabo wagaragaye akubitwa n’umugore we yabivuzeho birambuye n’icyo bapfaga

Umugabo wagaragaye akubitwa n’umugore we yabivuzeho birambuye n’icyo bapfaga

27/02/2026
BREAKING: Congo yatangaje umukobwa wa Patrice Lumumba nk’umukandida uzahatana na Louise Mushikiwabo

BREAKING: Congo yatangaje umukobwa wa Patrice Lumumba nk’umukandida uzahatana na Louise Mushikiwabo

27/02/2026
ADVERTISEMENT

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umunyamakuru Djihad yahamijwe ibyaha byo gusakaza amashusho y’urukozasoni ya Yampano

Biravugwa ko Lt Col Willy Ngoma wa AFC/M23 yamaze gushyingurwa

Umunyamakuru Bianca wigeze kwibwa imodoka igasangwa yarakoze impanuka byamenyekanye ko nawe aherutse gukora ikomeye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.