Umunyamakuru M.Irene wasezeye Isibo TV hamenyekanye aho yerecyeje

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umunyamakuru Murindahabi Irene uzwi nka M Irene wari umenyerewe mu biganiro binyuranye kuri Isibo TV, yatangaje ko atangiye urugendo rushya mu mwuga w’itangazamakuru, akaba atazongera gukorera iki gitangazamakuru.

Uyu munyamakuru wari usanzwe amenyerewe mu biganiro binyuranye kuri Isibo TV birimo The Choice Live, yatangaje ibi kuri iki Cyumweru ko agiye gutangira indi nzira.

Izindi Nkuru

Mu butumwa yanyujije kuri Instagram, M Irene yashimiye abakunze ibihaniro bye muri uyu mwuga w’itangazamakuru ndetse no mu kuzamura impano z’abaririmbyi.

Yakomeje agira ati Nabasabaga no gukomezanya mu rugendo rushya ntangiye Uyu munsi . Nshimiye mwe mukunda ibyo dukora.”

Yaboneyeho gushimira Ibitangazamakuru yanyizemobirimo Magic FM, Isango Star ndetse n’icyo yakoreraga ubu cya Isibo TV.

M Irene yakomeje agira ati “Ibyo Nakoraga n’ibindi byiyongereyemo byose ubu mbikomereje Kuri Platform ya MIE Empire.”

Agaruka kuri iyi nzira ye nshya, yagize ati “Ni chapitre nshya y’ubuzima bwanjye, bivuze ko bugiye guhinduka.”

Uyu munyamakuru avuga ko ibyo yakoraga mu mwuga w’itangazamakuru bitazahinduka ahubwo ko ikigiye guhinduka ari ukuba agiye kwikorera ku giti cye.

Ati “Ntabwo ngiye kuba undi muntu utari njye ariko ngiye kuba njyewe Irene Murindahabi cyangwa se Morodekayi ariko wikorera.”

Uyu munyamakuru uvuga ko amaze iminsi itanu asezeye ikinyamakuru Isibo TV, atangaza ko ibiganiro yajyaga akora bikanyura kuri Isibo TV cyangwa kuri YouTube channel ya The Choice Live ariko ibyo agiye kujya akora bizajya bitambuka kuri YouTube Channel ye gusa.

Ati “Ntabwo muzongera kumbona kuri The Choice Live cyangwa kuri Televiziyo ya Isibo TV.”

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru