Tuesday, September 29, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Umunyamakuru Scovia yasobanuye impamvu yihanije uwigeze kuba Depite Nteko y’u Rwanda

Umunyamakuru Scovia yasobanuye impamvu yihanije uwigeze kuba Depite Nteko y’u Rwanda

Umunyamakuru Mutesi Scovia yasabye Dr. Gamariel Mbonimana wigeze kuba Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko, kumukura mu butumwa yavuze ko ari umwe mu bo azazanira inzoga, kugira ngo ejo cyangwa ejobundi, abana be batazakeka ko hari abamugurira inzoga. Ati “Si ndi umusinzi nkawe, ndagusabye nkura mu nzoga zawe.”

Dr. Gamariel Mbonimana yavuye mu Nteko Ishinga Amategeko muri 2022 nyuma yo gufatwa inshuro zinyuranye atwaye imodoka yasinze, ndetse yanagarutsweho na Perezida Paul Kagame, agaya imyitwarire ye n’inzego zari zimaze kumufata inshuro zinyuranye ariko zikamureka.

Nyuma yo kwegura mu Nteko Ishinga Amategeko, yanditse igitabo yise ‘Imbaraga z’Ubushishozi’, ndetse avuga ko yamaze guhindukira yavuye ku nzoga, ubu akaba yarinjiye mu bukangurambaga bwo kurwanya inzoga zitemewe zizwi nk’Ibyuma.

Uyu usanzwe ari n’umwarimu muri kaminuza, ubu uri kabarizwa hanze y’u Rwanda, mu butumwa bw’amashusho akomeje gushyira ku mbuga nkoranyambaga, akomeje gusaba abantu kutanywa inzoga zitujuje ubuziranenge.

Muri amwe mu mashusho yashyize kuri X, aho ari mu mahanga, yagaragaje inzoga zikomeye zizwi nka Liqor avuga ko azazanira abarimo umunyamakuru Oswald Mutuyeyezu, ndetse n’indi nzoga avuga ko azazanira Mutesi Scovia.

Uyu munyamakuru Mutesi Scovia mu gutanga igitekerezo kuri ubu butumwa, yagize ati “Dr Sindi umusinzi nkawe, ndagusabye nkura mu nzoga zawe, ubundi nakubwira iki.”

Uyu munyamakuru yakomeje agira ati “Uzi ko ntaziranye nawe, unyubahe rwose Urakoze ko wumvise ubusabe bwajye.”

Mutesi Scovia kandi yongeye guha ubutumwa uyu munyapolitiki agira ati “Nyakubahwa Dr izina ryajye risibe mu nzoga zawe. Urakoze.”

Kuki Scovia yihanije iyi nzobere ifite Doctorat

Mu kiganiro yatanze kuri YouTube Channel ye, Mutesi Scovia yavuze ko atazi icyateye Dr. Gamariel Mbonimana kuvuga ko ari mu bo azaha inzoga, kandi ntaho baziranye.

Ati “Uriya mugabo ntituziranye, sindanamuha interview, hanyuma mu gusinda kwe cyangwa mu kwamamaza ibyo akora, asinde atanzaho. Ndamwihanije.”

Mutesi Scovia yakomeje agira ati “Ibintu byo kuvuga ko angurira inzoga, ejo abana banjye batazagira ngo ndi umusinzi nka we kuko we turabizi ko ari umusinzi ni cyo cyamukuye mu Nteko.”

Uyu munyamakuru avuga ko buriya butumwa avugwamo na Dr. Gamariel Mbonimana buri ku mbuga nkoranyambaga, kandi ko buzamaraho igihe kinini, ku buryo no mu bihe bizaza abana be cyangwa abandi bamukomokaho bashobora kuzayibona.

Ati “Interineti irabika, ejo umwana wanjye atazagwaho avuga ko bavuga ko barimo bagurira mama inzoga.”

Uyu munyamakuru yasabye Dr. Gamariel Mbonimana kuzagaruka mu Rwanda, yaramaze gukura muri ariya mashusho agace avugamo ko azamuzanira inzoga.

Dr Gamariel Mbonimana

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × two =