Umunyamakuru ufite izina rikomeye mu myidagaduro mu Rwanda yapfushije umubyeyi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umunyamakuru Karangwa Michel uzwi nka Mike Karangwa ari mu gahinda ko gupfusha umubyeyi we Se, witabye Imana azize uburwayi.

Kabasinga Clement, umubyeyi wa Mike Karangwa yitabye Imana kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Gicurasi 2022, aho yari arwariye mu Bitaro Bikuru bya Kaminuza bya Kigali, CHUK.

Izindi Nkuru

Mike Karangwa ufite izina rikomeye mu itangazamakuru ry’imyidagaduro mu Rwanda, yagaragaje akababaro ko kuba yabuze umubyeyi we.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Mike Karangwa yagize ati “Wari umuntu mwiza, uhira urugwiro kandi wita kuri bose. Wakoze ibishoboka byose kugira ngo tugire ubuzima bwiza Data. Umurage wawe ntuzigera uzima. Ruhukira mu mahoro.”

Mike Karangwa wabuze umubyeyi we, ni umwe mu Banyamakuru bazwi cyane mu ruganda rw’imyidagaduro akaba yarakoreye Ibitangazamakuru bitandukanye birimo RADIOTV10.

Uyu mugabo wagiye anagaragara mu bikorwa by’imyidagaduro binyuranye birimo irushanwa rya Miss Rwanda aho yanabaye umwe babaga bagize akanama nkemurampaka.

Mike Karangwa wanakoze muri Kaminuza y’u Rwanda ashinzwe inozamubano, ubu akorera Televiziyo imwe ikora ibijyanye n’ubucuruzi mu Rwanda.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru