• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Rwamagana: Abapolisi batamaje abashakaga kubaha ruswa barabatanga bahita bafatwa

radiotv10by radiotv10
12/05/2022
in MU RWANDA
0
Rwamagana: Abapolisi batamaje abashakaga kubaha ruswa barabatanga bahita bafatwa

Photo Internet

Share on FacebookShare on Twitter

Abagabo babiri barimo uwari waje gukorera ikizamini cy’uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana, bafashwe bagerageza guha ruswa Abapolisi bagahita babimenyesha ababakuriye bahita bafatwa.

Aba bagabo babiri bafashwe kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 11 Gicurasi, barimo umukandida wari uri gukora ikizamini cy’icyiciro cya B ndetse n’umwarimu wigisha gutwara ibinyabiziga.

Aba bagabo babiri bakurikiranyweho kugerageza guha Ruswa Abapolisi ingana n’ibihumbi 400 Frw.

Ni nyuma y’aho uwitwa Kora Lambert ufite imyaka 39 y’amavuko, wari umaze gutsindwa ikizamini yifatanyije n’umwarimu we; Niyoyita Sylvestre w’imyaka 36, bakegera abapolisi babiri babakoreshaga ikizamini bashaka kubashyikiriza amafaranga ya ruswa.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana, yavuze ko Kora yari maze gutsindwa ikizamini ubwo yigiraga inama yo gushaka gutanga ruswa.

SP Hamdun Twizeyimana yavuze ko uwitwa Kora yari yaje gukora ikizamini cy’uruhushya rwa burundu cya B, yaje gutsindirwa ku kizamini cyo kuzenguruka (Circulation) ariko akaba yari yarijejwe n’umwarimu wamwigishaga ko natsindwa azamufasha kumuhuza n’umupolisi akamufasha gutsinda.

Ati “Umugambi bari bafite ntiwaje kubahira kuko bafashe amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 400 bashaka kubiha abapolisi babiri bari bamukoresheje ikizamini ngo bamugumishe ku rutonde rw’abatsinze nabo babimenyesha ababakuriye niko guhita batabwa muri yombi.”

SP Twizeyimana yakomeje anenga abagifite imyitwarire nk’iyo mu gihe uwakoze neza ikizamini cy’uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga asabwa gusa kwishyura amafaranga ibihumbi 50 Frw kugira ngo abashe kurubona.

Yagize atya ati “Abifuza gutwara ibinyabiziga basabwa kwiyandikisha ubundi bagahabwa itariki yo gukora ikizamini kandi mu gihe utsinzwe ntibiba birangiye, uba ugifite amahirwe yo kuzongera ukiyandikisha. Iyo niyo nzira nziza tubasaba kunyuramo mu rwego rwo kwirinda gufungwa ukamara imyaka myinshi muri Gereza. Gutekereza ko bizaguhira cyangwa bikakorohera guha abapolisi amafaranga ya ruswa ugira ngo bagufashe gukora ibinyuranyije n’amategeko, menya ko ari zo nshingano zabo zo kugenzura ko yubahirizwa bityo banza utekereze ko ari nabo bazagufata bakagushyikiriza ubutabera.”

Abafashwe bashyikirijwe Urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Kigabiro kugira ngo hakomeze iperereza ku byo bakurikiranweho.

ICYO ITEGEKO RIVUGA

Itegeko no 54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa, ingingo yaryo ya 4 ivuga ko; Umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu cyangwa wemera amasezerano yabyo kugira ngo akore cyangwa adakora ikiri mu nshingano ze cyangwa yifashishije imirimo ye kugira ngo gikorwe cyangwa kidakorwa aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

Ibihano bivugwa muri iyi ngingo ni na byo bihabwa umuntu wese utanga cyangwa usezeranya gutanga, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu kugira ngo hatangwe cyangwa hadatangwa serivise.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

six + 7 =

Previous Post

Nyamirambo: Basanze umurambo hafi y’umusigiti

Next Post

Umunyamakuru ufite izina rikomeye mu myidagaduro mu Rwanda yapfushije umubyeyi

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Umunyamakuru ufite izina rikomeye mu myidagaduro mu Rwanda yapfushije umubyeyi

Umunyamakuru ufite izina rikomeye mu myidagaduro mu Rwanda yapfushije umubyeyi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.