Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umunyamakuru ukunzwe mu Rwanda akurikiranyweho kunanirwa kwishyura ibyo yafatiye mu kabari

radiotv10by radiotv10
22/09/2022
in MU RWANDA
0
Umunyamakuru ukunzwe mu Rwanda akurikiranyweho kunanirwa kwishyura ibyo yafatiye mu kabari
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyamakuru w’imwe muri Radiyo zo mu Rwanda ukunzwe mu biganiro by’imyidagaduro, yatawe muri yombi akurikiranyweho kunanirwa kwishyura ibyo yatse mu kabari.

Uyu munyamakuru witwa Bujyacyera Jean Paul, yamamaye nka Guterman akaba akorera imwe muri radiyo zo mu Rwanda, mu biganiro by’imyidagaduro bicurangirwamo indirimbo.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwemeje amakuru y’ifungwa ry’uyu Munyamakuru watawe muri yombi kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Nzeri 2022.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yavuze ko ibi byaha bikekwa kuri Bujyacyera Jean Paul, yabikoreye mu kabari kamwe ko mu Mudugudu wa Rebero mu Kagari ka Rukiri II, mu Murenge wa Remera mu Karere Gasabo, nyuma yo kwanga kwishyura ibyo yatse ndetse akanakubita umukozi wo muri aka kabari wamwishyuzaga.

Dr Murangira Thierry yatangaje ko RIB igikomeje gukora iperereza kugira ngo dosiye ye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Guterman watawe muri yombi

ICYO ITEGEKO RITEGANYA

ITEGEKO RITEGANYA IBYAHA N’IBIHANO MURI RUSANGE

Ingingo ya 175: Kwaka ikitari bwishyurwe

Umuntu wese, uzi neza ko adashobora kwishyura, waka ikintu cyose gikoreshwa ntikibe kicyongeye gukoreshwa cyangwa gusubizwa, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’iminsi cumi n’itanu (15) ariko kitarenze amezi abiri (2), ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi ijana (100.000 FRW) ariko atarenze ibihumbi magana abiri (200.000 FRW) n’imirimo y’inyungu rusange mu gihe kitarenze iminsi cumi n’itanu (15) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano .

Ubwishyu bw’ibyatwawe n’ibyakoreshejwe mu kubigaruza n’ubw’amagarama y’urubanza cyangwa ukureka ikirego k’uwahemukiwe bihagarika ikurikiranarubanza.

Icyaha giteganyijwe mu gika cya mbere cy’iyi ngingo gikurikiranwa gusa iyo kiregewe n’uwahemukiwe.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nine − 8 =

Previous Post

Uwa ‘Bannyahe’ ‘wagereranyije ijambo ry’Umuvugizi w’u Rwanda n’irya Mugesera’ yagejejwe imbere y’Urukiko

Next Post

MINISANTE yahumurije Abaturarwanda ko Ebola itaragera mu Rwanda igira ibyo ibasaba

Related Posts

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

by radiotv10
30/01/2026
0

The Ministry of Education in partnership with MTN Rwanda, today officially launched the Digital Skills for Digital Jobs (DSDJ) initiative,...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, yafashe umugabo w’imyaka 43 ukekwaho gucuruza ku rwego rwo hejuru, gukwirakwiza no...

IZIHERUKA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce
MU RWANDA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

by radiotv10
30/01/2026
0

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

30/01/2026
Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
MINISANTE yahumurije Abaturarwanda ko Ebola itaragera mu Rwanda igira ibyo ibasaba

MINISANTE yahumurije Abaturarwanda ko Ebola itaragera mu Rwanda igira ibyo ibasaba

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.