Umunyamakuru wakoreraga Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA) wasezeye mu cyumweru gishize, hamenyekanye ahandi yagiye gukorera anasanzeyo mugenzi we bakoranaga muri iki kigo na we wari uherutse gusezera.
Athan Tashobya wari usanzwe ari umunyamakuru wa RBA, yasezeye ku wa Gatanu w’icyumweru gishize nk’uko tubikesha umwe mu bakora muri iki kigo.
Kuri iki Cyumweru tariki 10 Nyakanga 2022, uyu munyamakuru yanasohoye itangazo agaragaza ko yasezeye ubuyobozi bw’iki Kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru anashimira ubuyobozi bwacyo ndetse na bagenzi be bakoranaga.
Muri iri tangazo uyu munyamakuru yavugaga ko yishimiye kuba amaze imyaka ine akorera iki kigo, yavuze ko mu gihe cya vuba azamenyesha abamukurikiraga aho yerecyeje.
Mugenzi we Fiona Mbabazi bakoranaga muri iki Kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru na we wasezeye mu kwezi k’Ugushyingo 2021, yahise agaragaza uyu Athan Tashobya ko batangiye gukorana muri Sosiyete y’u Rwanda y’Indege RwandAir.
Mu butumwa yanyuije kuri Twitter buherekejwe n’ifoto bombi bari kumwe, Fiona Mbabazi yagize ati “Ikaze Athan! Nishimiye kubona isura y’umwe mu bo mu muryango turi kumwe. Reka tubikore ariko birumvikana ni kuri telefone gusa nab wo mu rugo.”
Athan Tashobya na we yahise amusubiza kuri ubu butumwa, agira ati “Nishimiye bidasubirwaho kongera gukorana nawe mushiki wanjye.”
Aba bombi bari basanzwe ari abanyamakuru basoma amakuru kuri Televiziyo y’u Rwanda, ubu bakaba binjiye mu itsinda rishinzwe itangazamakuru n’itumanaho muri RwandAir.
RADIOTV10