Umunyamakuru Leonidas Ndayisaba uzwi mu biganiro bya Siporo akaba umwe mu bafite uburambe mu mwuga w’itangazamakuru, yerecyeje kuri RADIOTV10 mu kiganiro Urukiko kiri mu biyoboye mu Rwanda.
Itangazo riha ikaze uyu munyamakuru, ryashyizwe hanze n’ubuyobozi bw’iki gitangazamakuru mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 16 Werurwe 2026.
Biteganyijwe kandi ko uyu munyamakuru ahita atangira akazi guhera kuri uyu wa Mbere, aho agomba kujya akora mu kiganiro 10 Sports [Urukiko] gitambuka ku bitangazamakuru binyuranye bya RADIOTV10 kuva ku wa Mbere kugeza ku wa Gatandatu.

Ndayisaba Leonidas ni umwe mu banyamakuru bafite uburambe mu mwuga w’Itangazamakuru mu Rwanda, dore ko awumazemo imyaka 18.
Yatangiriye umwuga w’itangazamakuru kuri Radio Salus, aho yigaga muri Kaminuza y’u Rwanda, nyuma yuko iyi radio ishinzwe, akaba ari umwe mu bayigezemo itaramara igihe kinini.
Uyu munyamakuru wanyuze ku bitangazamakuru binyuranye, avuga ko yinjiye muri uyu mwuga w’itangazamakuru kuko yawukunze akiri muto, ndetse akaza kugira amahirwe yo kuryiga muri Kaminuza.
Ubwo yaganiraga na BBC gahuza, muri 2021, Ndayisaba Leonidas yagize ati “N’ubusanzwe nari umukunzi w’umupira w’amaguru kuva nkiri mutoya. Nkura numva radio, numva abogeza umupira nko kuri BBC uwitwa John Nene na Charles Hilary bogezaga ibintu by’imipira cyane, kugeza muri kaminuza mbumva, ndavuga nti ‘nanjye nkwiriye gukora umwuga w’itangazamakuru nkagira icyo mvuga’.”
Ndayisaba yinjiye muri RADIOTV10, agiye gusimbura Roben Ngabo [Ngaboyicondo] wasezeye iki gitangazamakuru mu cyumweru gishize, nyuma yo guhabwa inshingano mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA.
RADIOTV10








