• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hatanzwe umucyo ku ihererekanya ridasanzwe ry’amafaranga ryagaragaye muri sisitemu ya Banki ya Equity

radiotv10by radiotv10
16/03/2026
in MU RWANDA
0
Hatanzwe umucyo ku ihererekanya ridasanzwe ry’amafaranga ryagaragaye muri sisitemu ya Banki ya Equity
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bwa Equity Bank Rwanda, bwatangaje ko bwamenye amakuru y’ibikorwa by’uburiganya bwageragejwe gukorwa muri sisitemu y’iyi banki ubwo habagaho ihererekanya ridasanzwe ry’amafaranga, ariko ko hahise hafatwa ingamba zihuse, ndetse hakaba hatangiye iperereza.

Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’ubuyobozi bwa Equity Bank Rwanda, bwagize buti “Sisitemu zacu zo kugenzura ibikorwa zabonye ibikorwa by’ihererekanya ry’amafaranga bidasanzwe, maze hahita hatangizwa ingamba z’umutekano n’uburyo bwo gukemura ibibazo hakurikijwe amabwiriza y’imikorere n’imicungire.”

Bukomeza buvuga ko nyuma yuko ibi bigaragaye, hafashwe ingamba zihuse zo guhagarika icyo kibazo, banki igakorana bya hafi n’inzego zibishinzwe, kugira ngo zibikurikirane.

Buti “Binyuze muri izi gamba, igice kinini cy’amafaranga yari yibasiwe cyashoboye kugaruzwa mu gihe kitarenze amasaha 24 kuva icyo gikorwa kibaye. Iperereza riracyakomeje, aho riri gukorwa ku bufatanye n’inzego z’umutekano n’inzego zigenzura imikorere y’inzego z’imari, zirimo na Banki Nkuru yu Rwanda.”

Iyi banki kandi yaboneyeho guhumuriza abakiliya n’abafatanyabikorwa bayo ivuga ko amafaranga y’abakiriya, n’amakonti yabo bikomeje kurindwa neza, kandi ibikorwa bya banki bikomeje nk’ibisanzwe.

Ubuyobozi bwayo buti “Nta mafaranga y’abakiriya yigeze abura. Equity Bank Rwanda ifite ihame ryo kutihanganira na gato ibyaha by’imari, kandi ikomeje gushimangira ibikorwa by’umutekano mu ikoranabuhanga, kubaka sisitemu zo gukurikirana hererekanya ry’amafaranga, ndetse n’ubugenzuzi bw’imbere mu rwego rwo kurinda umutungo w abakiriya no gukomeza kubahiriza amahame yo hejuru mu mutekano w’imari.”

Hari amakuru avuga kandi ko abantu 35 batawe muri yombi bakurikiranyweho uburiganya bw’amafaranga arenga miliyarli 85 Frw yibwe iyi Banki ya Equity hakoreshejwe ikoranabuhanga ryo kohererezanya kuri telefone.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × three =

Previous Post

Perezida Trump yasabye ubufasha Ibihugu by’inshuti bimwe bibutera utwatsi rugikubita

Next Post

Ibivugwa ku rusaku rw’amasasu rwumvikanye i Goma mu gicuku n’ababiri inyuma

Related Posts

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Next Post
Ibivugwa ku rusaku rw’amasasu rwumvikanye i Goma mu gicuku n’ababiri inyuma

Ibivugwa ku rusaku rw’amasasu rwumvikanye i Goma mu gicuku n'ababiri inyuma

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.