Umunyamakuru w’Umunyarwanda uba muri America yavuze icyabayeyo abona nk’igitangaza kuri muzika Nyarwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umunyamakuru akaba n’umushyushyarugamba, Uwizeye Ally, wamamaye nka Ally Soudy usanzwe atuye muri Leta Zunze Ubumwe za America yavuze ko mu myaka 10 amaze muri iki Gihugu ari ubwa mbere yakumva indirimbo y’Umunyarwanda ikinwa ku maradiyo yo muri iki Gihugu.

Ni nyuma y’uko umuhanzi Bruce Melodie akoranye indirimbo n’umuhanzi w’ikirangirire ku Isi, Shaggy yitwa ‘When She’s arround’.

Izindi Nkuru

Bruce Melodie na we ubu uri kubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za America, akomeje kuzamura ibendera ry’u Rwnada, aho aririmbana na Shaggy iyi ndirimbo mu bitaramo binyuranye.

Ibi byatumye umunyamakuru Ally Soudi usanzwe atuye muri iki Gihugu, ashimira Bruce Melodie, ku bwo gukomeza kuzamura ibendera ry’Igihugu cyamwibarutse.

Ally Soudi yagize ati “Mu myaka hafi 10 maze muri America ni bwo bwa mbere numvise indirimbo yo mu Rwanda ikinwa hano muri America kuri Radio zitandukanye. Usibye no mu Rwanda no mu karere ntayo ariko izo muri Nijeria na Ghana ndazumva.”

Yakomeje avuga ko Bruce Melodie ari kubaka amateka akomeye y’imyidagaduro y’u Rwanda ku buryo mu gihe kiri imbere, muzika nyarwanda ishobora kuzagera ku rundi rwego.

Bruce Melodie akomeje kwandika amateka

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru