Umunyamakuru w’Umunyarwandakazi washimiwe akazi yakoze muri AFCON yishimiye kugaruka mu Rwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umunyamakuru Clarisse Uwimana wakurikiranye imikino y’Igikombe cya Afurika, agashimirwa uburyo atahwemaga kugeza ku Banyarwanda amakuru y’iki gikombe, yishimiye kuba yagarutse mu Rwanda.

Clarisse Uwimana usanzwe ari Umunyamakuru wa B&B FM Umwezi, yari amaze iminsi ari muri Cameroon ahari hamaze iminsi habera igikombe cya Afurika cyasojwe ku Cyumweru kikegukanwa na Senegal.

Izindi Nkuru

Uyu munyamakurukazi utarahwemaga kugaragaza umwuka wo muri Cameroon, yagiye ashimirwa akazi yakoraga by’umwihariko amakuru ajyanye n’Umunyarwandakazi Mukansanga Salima Rhadi wabaye umusifuzi wa mbere w’Igitsinagore wasifuye mu gikombe cya Afurika.

Uyu munyamakurukazi ni na we wakoresheje ikiganiro Mukansanga nyuma y’umukiko yayoboye, akagaragaza imbamutima ze ubwo yariraga kubera ibyishimo by’amateka yanditse.

Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bagiye bashimira Clarisse Uwimana uburyo yakoraga akazi ke bigaragara ko agakorana umwete nk’aho yagaragaye yifatiye telephone iri gufata amashusho n’akuma gafata amajwi icyarimwe.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 09 Gashyantare 2022, uyu munyamakurukazi yashyize ifoto kuri Twitter imugaragaza ari ku kibuga cy’Indenge cya Kanombe agaragaza ko yishimiye kugaruka mu Rwanda.

Bamwe mu bamukurikira bamwifurije kwishyuka mu rwamubyaye, barimo uwitwa Jean Paul Hashakimana wagize ati Welcome (urisanga) ubutaha nzakuzanira ururabo sha nkwiyakirire.”

Yves Gasengayiye na we yagize ati “Urugendo ruhire kandi nishimiye akazi wakoze. Ukomereze aho.”

Ubwo yari ageze ku kibuga cy’Indege
Akiri muri Cameroon
Yashimiwe akazi yakoze
Yifotoranyije n’abakinnyi bakomeye barimo Edouard Mendy wafashije Senegal kwegukana igikombe
Na Onana

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru