Uko Perezida Ndayishimiye yakiriye icyemezo cy’Ubumwe bw’u Burayi bwakuriyeho ibihano u Burundi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, yatangaje ko yishimiye icyemezo cy’Umuryango bw’Ubumwe bw’u Burayi wakuriyeho ibihano Igihugu cye.

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi wafashe icyemezo cyo gukuriraho ibihano u Burundi, kuri uyu wa Kabiri tariki 08 Gashyantare 2022.

Izindi Nkuru

Uyu muryango uvuga ko wafashe icyemezo cyo gukuriraho u Burundi ibihano nyuma yo kugaragaza imbaraga mu kubahiriza Uburenganzira bwa Muntu.

Ibi bihano byari byafatiwe u Burundi muri 2016 nyuma y’imvururu zari zabaye muri iki Gihugu muri 2015 zigatuma bamwe mu Barundi benshi bahunga Igihugu.

Ibi bihano byari byafatiwe u Burundi, byarimo gahagarikira iki Gihugu inkunga cyahabwaga n’uyu muryango.

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yishimiye iki cyemezo cy’uyu muryango wakuriyeho Igihugu cye ibihano wari wagifatiye.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Perezida Evariste Ndayishimiye yagize ati “Nakiriye neza icyemezo gishimishije cy’Ubumwe bw’u Burayi ndetse na Leta zawo zo gufata ingamba zo guhita bakuriraho ibihano bijyanye n’ubukungu byari byafatiwe Igihugu cyanjye.”

Muri ubu butumwa, Perezida Ndayishimiye yakomeje agira ati “U Burundi buhora bwifuza kubana neza n’abafatanyabikorwa. Twese hamwe, byose birashoboka.”

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru