Wednesday, September 11, 2024

Burundi: Abayobozi batatu bateranye amagambo na Minisitiri batawe muri yombi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Urwego rw’Igihugu rw’Iperereza mu Burundi (SNR), rwataye muri yombi abayobozi batatu bo mu nzego nkuru baherutse guterana amagambo na Minisitiri ufite mu nshingano ubwikorezi bapfa icyemezo cyo kuzamura ibiciro by’ingendo.

Ikinyamakuru UBMNews gikorera mu Burundi, gitangaza ko aba bayobozi batatu batawe muri yombi ku wa Mbere w’iki cyumweru, ni Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe ubwikorezi (OTRACO), Maniratunga Albert, ushinzwe ubucuruzi, Ngendakumana Venant n’umuyobozi ushinzwe ubucuruzi bw’ibikomoka kuri Peteroli, Engénieur Manirakiza.

Aba bayobozi bafungiye muri kasho y’urwego rw’igihugu rw’iperereza (SNR) ruri i Bujumbura, batawe muri yombi nyuma yo kugira ibyo batumvikanaho na Minisitiri ushinzwe gutwara abantu n’ibintu, Marie Chantal Nijimbere bigatuma baterana amagambo ku cyemezo cyo kuzamura ibiciro by’ingendo.

Ibiciro by’ingendo mu Burundi byazamutseho 25% hashingiwe ku izamuka ry’ibikomoka kuri Peteroli.

Bamwe mu bakurikiranira hafi ibikorerwa mu Burundi, bavuga ko batumva impamvu ibiciro by’ingendo byiyongereyeho 25% mu gihe ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli byazamutseho 12%.

Nyuma yo guterana amagambo hagati y’aba bayobozi na Minisitiri, bahise banasohora itangazo rivuga ko badashobora kwisubiraho ku cyemezo bafashe mu gihe Minisitiri we yari yagihagaritse.

Bamwe mu bari hafi mu buyobozi bukuru bw’i Burundi, bavuga ko niyo bafungurwa batakomeza imirimo yabo ahubwo ko bashobora guhita birukanwa.

Muri Kamena umwaka ushize wa 2021, Maniratunga Albert na bwo yari yabaye ahagaritswe by’igitaraganya na Perezida Evariste Ndayishimiye wari wasuye ikigo cya OTRACO, nyuma y’uko yasanze yaramubeshye.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts

Welcome Back!

Login to your account below

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Add New Playlist