Muzirikane ko ibyo mukora mubikora mu izina rya Perezida- Gatabazi abwira abarimo ba Gitifu

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney wagiriye uruzinduko rw’akazi mu Karere ka Ngoma, yaganiriye n’abayobozi bo mu nzego z’Ibanze kugeza ku rwego rw’Utugari, abibutsa ko ibyo bakora byose bakwiye kuzirikana ko babikora mu izina rya Perezida wa Repubulika.

Ni uruzinduko Minisitiri Gatabazi Jean Marie Vianney yagiriye mu Ntara y’Iburasirazuba kuri uyu wa Gatatu tariki 09 Gashyantare 2022.

Izindi Nkuru

Minisitiri Gatabazi wari kumwe na Guverineri w’iyi Ntara, Gasana Emmanuel ndetse n’abo mu nzego z’Umutekano muri iyi Ntara, baganiye n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze mu Karere ka Ngoma kuva ku rwego rw’Akarere kugeza ku rw’Akagari.

Mu kiganiro yahaye aba bayobozi, Minisitiri Gatabazi yabibukije ko ibyo bakora byose biba bigamije gufasha abaturage kugera ku byo Umukuru w’Igihugu yabemereye.

Yagize ati “Zirikana ko ibyo ukora byose mu kazi ushinzwe ubikora mu izina rya Perezida wa Repubulika, bityo ukore nk’uko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika abyifuza.”

Minisitiri Gatabazi yagarutse ku mitangire ya Serivisi, asaba aba bayobozi bo mu nzego z’ibanze kunoza serivisi baha abaturage.

Yabasabye gukemura ibibazo by’abaturage cyane cyane mu mitangire y’ibyangombwa, anabasaba kwirinda ruswa no kurenganya abaturage.

Yabibukije intego y’aba bayobozi baherutse gutorerwa kuyobora inzego z’ibanze, yo gushyira umuturage ku isonga.

Ati “Abayobozi iyo bagiyeho bagomba kuzana impinduka mu iterambere. Turabifuriza kuzagera ku byo mwiyemeje nk’abayobozi kandi mufite inzego zibafasha haba inama Njyanama, inzego z’umutekano,…. kugira ngo ibyo abaturage ba Ngoma bagomba kubona babibone.”

Minisitiri Gatabazi atanze iki kiganiro nyuma y’umunsi umwe, Perezida Paul Kagame agarutse ku mikorere itaboneye ya bamwe mu bayobozi mu nzego nkuru.

Mu ijambo yatanze kuri uyu wa Kabiri tariki 08 Gashyantare ubwo yari amaze kwakira indahoro z’abayobozi baherutse gushyirwa mu nshingano, Perezida Kagame yagarutse ku bisobanuro bya bamwe mu bayobozi bakunze gutanga iyo ababajije ku bibazo biba byugarije abaturage, bakavuga ko bagiye kubikurikirana.

Perezida Kagame yagize ati “Unambwiye ngo urabizi ariko ntacyo ubikorera, wabimenyeye iki se cyangwa ubereye iki kuba Minisitiri? Uvuze ngo ntubizi, nabyo wakwibaza ngo uyu Muminisitiri uba aha cyangwa umuyobozi utamenya ibintu bigirira nabi abaturage, ubundi we amaze iki, abereyeho iki?”

Minisitiri Gatabazi yasabye aba bayobozi gushyira imbere umuturage
Yabibukije gutanga serivisi zinoze

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru