Sunday, July 6, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Muzirikane ko ibyo mukora mubikora mu izina rya Perezida- Gatabazi abwira abarimo ba Gitifu

radiotv10by radiotv10
09/02/2022
in MU RWANDA
0
Muzirikane ko ibyo mukora mubikora mu izina rya Perezida- Gatabazi abwira abarimo ba Gitifu
Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney wagiriye uruzinduko rw’akazi mu Karere ka Ngoma, yaganiriye n’abayobozi bo mu nzego z’Ibanze kugeza ku rwego rw’Utugari, abibutsa ko ibyo bakora byose bakwiye kuzirikana ko babikora mu izina rya Perezida wa Repubulika.

Ni uruzinduko Minisitiri Gatabazi Jean Marie Vianney yagiriye mu Ntara y’Iburasirazuba kuri uyu wa Gatatu tariki 09 Gashyantare 2022.

Minisitiri Gatabazi wari kumwe na Guverineri w’iyi Ntara, Gasana Emmanuel ndetse n’abo mu nzego z’Umutekano muri iyi Ntara, baganiye n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze mu Karere ka Ngoma kuva ku rwego rw’Akarere kugeza ku rw’Akagari.

Mu kiganiro yahaye aba bayobozi, Minisitiri Gatabazi yabibukije ko ibyo bakora byose biba bigamije gufasha abaturage kugera ku byo Umukuru w’Igihugu yabemereye.

Yagize ati “Zirikana ko ibyo ukora byose mu kazi ushinzwe ubikora mu izina rya Perezida wa Repubulika, bityo ukore nk’uko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika abyifuza.”

Minisitiri Gatabazi yagarutse ku mitangire ya Serivisi, asaba aba bayobozi bo mu nzego z’ibanze kunoza serivisi baha abaturage.

Yabasabye gukemura ibibazo by’abaturage cyane cyane mu mitangire y’ibyangombwa, anabasaba kwirinda ruswa no kurenganya abaturage.

Yabibukije intego y’aba bayobozi baherutse gutorerwa kuyobora inzego z’ibanze, yo gushyira umuturage ku isonga.

Ati “Abayobozi iyo bagiyeho bagomba kuzana impinduka mu iterambere. Turabifuriza kuzagera ku byo mwiyemeje nk’abayobozi kandi mufite inzego zibafasha haba inama Njyanama, inzego z’umutekano,…. kugira ngo ibyo abaturage ba Ngoma bagomba kubona babibone.”

Minisitiri Gatabazi atanze iki kiganiro nyuma y’umunsi umwe, Perezida Paul Kagame agarutse ku mikorere itaboneye ya bamwe mu bayobozi mu nzego nkuru.

Mu ijambo yatanze kuri uyu wa Kabiri tariki 08 Gashyantare ubwo yari amaze kwakira indahoro z’abayobozi baherutse gushyirwa mu nshingano, Perezida Kagame yagarutse ku bisobanuro bya bamwe mu bayobozi bakunze gutanga iyo ababajije ku bibazo biba byugarije abaturage, bakavuga ko bagiye kubikurikirana.

Perezida Kagame yagize ati “Unambwiye ngo urabizi ariko ntacyo ubikorera, wabimenyeye iki se cyangwa ubereye iki kuba Minisitiri? Uvuze ngo ntubizi, nabyo wakwibaza ngo uyu Muminisitiri uba aha cyangwa umuyobozi utamenya ibintu bigirira nabi abaturage, ubundi we amaze iki, abereyeho iki?”

Minisitiri Gatabazi yasabye aba bayobozi gushyira imbere umuturage
Yabibukije gutanga serivisi zinoze

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

12 − 8 =

Previous Post

Burundi: Abayobozi batatu bateranye amagambo na Minisitiri batawe muri yombi

Next Post

Abakinnyi ba Senegal bahembwe za miliyoni n’ibibanza mu murwa mukuru w’Igihugu

Related Posts

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda

by radiotv10
05/07/2025
0

President Paul Kagame said that those who were hired by the Government of the Democratic Republic of the Congo (DRC)...

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

by radiotv10
05/07/2025
0

Abanyamuryango ba za Kaperative zikorana na Pariki y’Igihugu y’Akagera mu Karere ka Kayonza, bavuga ko ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahooro cyaje...

Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

by radiotv10
05/07/2025
0

Perezida Paul Kagame yavuze ko abari biyambajwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu mugambi wo gutera u Rwanda,...

Ikibazo cya FDLR nikidakemuka u Rwanda ruzakomeza gukora ibyo rukwiye gukora- Perezida Kagame

Ikibazo cya FDLR nikidakemuka u Rwanda ruzakomeza gukora ibyo rukwiye gukora- Perezida Kagame

by radiotv10
04/07/2025
0

Perezida Paul Kagame avuga ko u Rwanda rwiteguye gushyira mu bikorwa amasezerano ruherutse gusinyana na DRC i Washington DC, ariko...

Hasobanuwe impamvu y’impinduka imaze iminsi igaragara ku mpuzankano y’Ingabo z’u Rwanda

Hasobanuwe impamvu y’impinduka imaze iminsi igaragara ku mpuzankano y’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
04/07/2025
0

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda buravuga ko impinduka z’ibendera ry’Igihugu riri ku mpuzankano zazo zimaze iminsi zigaragara, zigamije gukomeza kunoza imyambaro...

IZIHERUKA

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda
MU RWANDA

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda

by radiotv10
05/07/2025
0

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

05/07/2025
Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

05/07/2025
Ikibazo cya FDLR nikidakemuka u Rwanda ruzakomeza gukora ibyo rukwiye gukora- Perezida Kagame

Ikibazo cya FDLR nikidakemuka u Rwanda ruzakomeza gukora ibyo rukwiye gukora- Perezida Kagame

04/07/2025
Mu birori bya APR hanakinwe umukino unogeye ijisho wagaragayemo Abasirikare Bakuru bari mu bashinze ikipe

Mu birori bya APR hanakinwe umukino unogeye ijisho wagaragayemo Abasirikare Bakuru bari mu bashinze ikipe

04/07/2025
Intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine yarushijeho gukaza umurego

Intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine yarushijeho gukaza umurego

04/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Abakinnyi ba Senegal bahembwe za miliyoni n’ibibanza mu murwa mukuru w’Igihugu

Abakinnyi ba Senegal bahembwe za miliyoni n’ibibanza mu murwa mukuru w’Igihugu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.