Abakinnyi ba Senegal bahembwe za miliyoni n’ibibanza mu murwa mukuru w’Igihugu

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Nyuma y’uko begukanye igikombe cya Africa, abakinnyi b’ikipe ya Senegal n’abari babaherekeje, bahembwe amafaranga abarirwa muri za Miliyoni kuri buri umwe ndetse n’ibibanza byo kubaka mu murwa mukuru w’iki Gihugu i Dakar.

Mu birori byabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 08 Gashyantare 2022, Perezida wa Senegal, Macky Sall yakiriye aba bakinnyi mu busitani bw’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu.

Izindi Nkuru

Perezida Macky Sall wasubitse uruzinduko yagombaga gukorera mu Birwa bya Comores kugira ngo abone uko yakira aba bakinnyi bahesheje ishema Igihugu cye, yabageneye impano idasanzwe.

Bimwe mu bihembo byahawe aba bakinnyi, birimo ibihumbi 87USD abarirwa hafi Miliyoni 88 Frw kuri buri wese ndetse n’ibibanza byo kubakamo mu murwa mukuru wa Dakar ndetse no mu Mujyi wa Diamniadio uri mu nkengero za Dakar.

Mu ijambo Macky Sall yagejeje kuri aba bakinnyi, yabashimiye uburyo bahesheje ishema ry’ikirenga Igihugu cyabo.

Macky Sall ubwe kandi yambitse umudari w’ishimwe ry’ikirenga uzwi nka Order of the Lion usanzwe uhabwa abagize ibikorwa by’ubutwari muri Senegal.

Senegal yegukanye igikombe cya Afurika itsinze Misiri kuri penaliti 4 – 2 nyuma y’uko amakipe yombi yari yaguye miswi mu minota 90’ ndetse n’indi 30’ y’inyongera.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru