Umushoferi w’Imbangukiragutabara wafotowe yapakiyemo inanasi yagejejwe imbere y’urukiko rurwanya ruswa

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Urukiko ruburanisha ibyaha bya ruswa muri Uganda, rwatangiye kuburanisha umushoferi w’imbangukiragutabara wafotowe yapakiyemo inanasi.

Uyu mushoferi witwa Matayo Barekye utuye mu Mujyi wa  Kebisoni wo mu Karere ka Rukungiri, yafotowe tariki tariki 27 Mutarama 2022 ubwo yarimo acuruza inanasi yari yapakiye mu mbangukiragutaraba.

Izindi Nkuru

Igitangazamakru kitwa Uganda Radio Network kiratangaza ko kuri uyu wa Gatatu tariki 09 Gashyantare 2022, uyu mushoferi yagejejwe imbere y’Urukiko rushinzwe kuburanisha ibyaha bya ruswa.

Bivugwa ko uyu Matayo Barekye kuri uriya munsi yafotowe yapakiye inanasi mu mbangukiragutabara, yari yacyuye umuturage wari wagiye kwa muganga kubagwa.

Ngo ubwo uyu mushoferi yasubiraga ku ivuriro, yapakiye inanasi mu modoka itwara indembe aza gufotorwa ubundi amafoto ye ashyirwa ku mbuga nkoranyambaga.

Nyuma y’ariya mafoto yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga, uyu mushoferi yagiye agarukwaho na benshi bamugaya binatuma Polisi ya Uganda ihita imuta muri yombi.

Polisi ya Uganda ivuga ko ibyakozwe n’uyu mushoferi w’imyaka 50 y’amavuko bihabanye n’amahame ngengamyitwarire y’abakozi ba Leta.

Uyu munsi yagejejwe imbere y’urukiko

ifofouuuuuuu

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru