Umunyamakurukazi yahaye akayabo umusore bakundana ngo agure imodoka bucya abona ayitwayemo indi nkumi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umunyamakurukazi witwa Barbara M’mbaka w’imwe muri radio zo muri Kenya, yahaye umusore bakundanaga amashilingi ya Kenya ibihumbi 480 [arenga Miliyoni 4 Frw] ngo agure imodoka ariko aza gutungurwa no kubona ayitwayemo undi mukobwa.

Uyu munyamakurukazi usanzwe akorera Radio yitwa Spice FM yo muri Kenya, yabitangaje ubwo yagarukaga ku rukundo aherukamo ubwo yahaga aka kayabo k’amafaranga umuhungu bakundanaga ayakuye mu yo yari yizigamiye.

Izindi Nkuru

Barbara M’mbaka ukiba mu muryango avukamo, avuga ko aya mafaranga yari yayahaye uwo musore bakundanaga ngo agure imodoka ubundi bazajye bayigendamo bombi.

Ibi yavugiraga mu kiganiro cye yagize ati “Nakekaga ko iyo modoka azayigura ari iyacu, niyemeza gukura amashilingi ibihumbi 480 ndayamwoherereza ubundi atumiza imodoka tujyana n’i Mombasa kuyakira.”

Yakomeje avuga ko  yatunguwe no kubona uwo musore yinjijemo undi mukobwa, bikamutera umujinya agahita ajya kumureba aho atuye akamusaba kumusubiza amafaranga ye.

Barbara M’mbaka yaboneyeho kugira inama abakobwa n’abagore kutagira ikintu gihambaye bagurira abakunzi babo batarasezerana.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru