Tuesday, July 1, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Kiyovu ikoza imitwe y’intoki ku gikombe yongeye guhana Rayon iyitsinda 2-0 birimo icyaciye incundura

radiotv10by radiotv10
19/03/2022
in MU RWANDA, SIPORO
0
Kiyovu ikoza imitwe y’intoki ku gikombe yongeye guhana Rayon iyitsinda 2-0 birimo icyaciye incundura
Share on FacebookShare on Twitter

Mu mukino w’umunsi wa 22 wa Shampiyona y’u Rwanda, Kiyovu ikomeje urugendo rwo rwo gushaka igikombe, yatsinze 2-0 Rayon Sports, bituma itera indi ntambwe iyiganisha ku gikombe.

Kiyovu Sports ikomeje kuyobora urutonde rwa Shampiyona, yawukinwe irusha Rayon Sports amanota arenga 10 kuko yari ifite 47 mu gihe Rayon yari ifite 35.

Aya makipe asanzwe afitanye amateka yo guhangana gukabije dore ko imwe yigeze kubika imwe ivuga ko ibyayo byarangiye.

Ni umukino wagarayemo ishyaka ryinshi ku ruhande rwa Kiyovu Sports yihariye umupira ku kigero cyo hejuru biza kuba akarusho ubwo wageraga ku munota wa 32 ubwo myugariro Ndizeye Samuel wa Rayon yakoreraga ikosa Umunya-Uganda Emmanuel Okwi inyuma gato y’urubuga rw’amahina.

Bigirimana Abedi wahanywe iri kosa, nta kosa yakoze kuko yahise awuboneza mu ncundura zikanacika.

Ni igitego cyateje impaka kuko abarayon bavugaga ko umupira wagiye hanze, ni mu gihe umusifuzi Nsoro we yavuze ko umupira wanyuze mu rushundura aho rwacitse. Umukino wahagazeho gato basana aho rwacitse.

Ku munota wa 38, Rayon Sports yakoze impinduka za mbere havamo Mushimiyimana Mohammed hinjiramo Sekamana Maxime.

Ku munota wa nyuma w’umukino, Muhoozi Fred yatsindiye Kiyovu Sports igitego cy’agashinguracumu ku mupira yari ahawe na Emmanuel Okwi.

Abafana ba Kiyovu bararanye akamwenyu

RADIOTV10

 

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 + 6 =

Previous Post

Umunyamakurukazi yahaye akayabo umusore bakundana ngo agure imodoka bucya abona ayitwayemo indi nkumi

Next Post

Ibigo byinshi byasabye guhinga urumogi mu Rwanda ariko bitanu nibyo bigaragaza ubushobozi

Related Posts

Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato

Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato

by radiotv10
30/06/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Gehengeri mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko urugendo rurerure abana babo bari munsi y’imyaka...

Hazafatwa imboni z’amaso, intoki zose,…: Ibindi ku irangamuntu-Koranabuhanga igiye gutangira gutangwa mu Rwanda

Eye scans, fingerprints to be collected,…: New digital ID to be rolled out in Rwanda

by radiotv10
30/06/2025
0

The National Identification Agency (NIDA) in Rwanda has announced plans to launch a new digital national ID that will include...

Umusore warohamye mu cyuzi nyuma y’impanuka y’ubwato bwari bufite ikibazo yabonetse yapfuye

Umusore warohamye mu cyuzi nyuma y’impanuka y’ubwato bwari bufite ikibazo yabonetse yapfuye

by radiotv10
30/06/2025
0

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe Umutekano wo mu Mazi, ryabonye umurambo w’umusore w’imyaka 19 warohamye mu cyuzi cya Rugeramigozi...

Ishingiro ry’icyizere u Rwanda rufitiye amasezerano mashya yarwo na Congo n’itandukaniro ryayo n’ayabanje

Ishingiro ry’icyizere u Rwanda rufitiye amasezerano mashya yarwo na Congo n’itandukaniro ryayo n’ayabanje

by radiotv10
30/06/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko ifitiye icyizere amasezerano y’amahoro iherutse gusinyana n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuko bayafashijwemo n’Igihugu...

Leaders from Kampala University visit Kigali Genocide Memorial, denounce Genocide denial

Leaders from Kampala University visit Kigali Genocide Memorial, denounce Genocide denial

by radiotv10
30/06/2025
0

Leaders from Kampala University visited the Kigali Genocide Memorial, denouncing those who continue to deny the 1994 Genocide against the...

IZIHERUKA

Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato
IMIBEREHO MYIZA

Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato

by radiotv10
30/06/2025
0

Mu mvugo yumvikanamo icyizere Tshisekedi yagize icyo avuga ku masezerano ya Congo n’u Rwanda

Mu mvugo yumvikanamo icyizere Tshisekedi yagize icyo avuga ku masezerano ya Congo n’u Rwanda

30/06/2025
Ibivugwa kuri bombori bombori mu rugo rw’abasitari bazwi mu Rwanda Kimenyi na Muyango

Ibivugwa kuri bombori bombori mu rugo rw’abasitari bazwi mu Rwanda Kimenyi na Muyango

30/06/2025
Hazafatwa imboni z’amaso, intoki zose,…: Ibindi ku irangamuntu-Koranabuhanga igiye gutangira gutangwa mu Rwanda

Eye scans, fingerprints to be collected,…: New digital ID to be rolled out in Rwanda

30/06/2025
Byinshi ku rukundo rw’abahanzi Nyarwanda bagiye kurushingana n’uko gukorana byavuyemo gukundana

Byinshi ku rukundo rw’abahanzi Nyarwanda bagiye kurushingana n’uko gukorana byavuyemo gukundana

30/06/2025
Umusore warohamye mu cyuzi nyuma y’impanuka y’ubwato bwari bufite ikibazo yabonetse yapfuye

Umusore warohamye mu cyuzi nyuma y’impanuka y’ubwato bwari bufite ikibazo yabonetse yapfuye

30/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ibigo byinshi byasabye guhinga urumogi mu Rwanda ariko bitanu nibyo bigaragaza ubushobozi

Ibigo byinshi byasabye guhinga urumogi mu Rwanda ariko bitanu nibyo bigaragaza ubushobozi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato

Mu mvugo yumvikanamo icyizere Tshisekedi yagize icyo avuga ku masezerano ya Congo n’u Rwanda

Ibivugwa kuri bombori bombori mu rugo rw’abasitari bazwi mu Rwanda Kimenyi na Muyango

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.