Mu mukino w’umunsi wa 22 wa Shampiyona y’u Rwanda, Kiyovu ikomeje urugendo rwo rwo gushaka igikombe, yatsinze 2-0 Rayon Sports, bituma itera indi ntambwe iyiganisha ku gikombe.
Kiyovu Sports ikomeje kuyobora urutonde rwa Shampiyona, yawukinwe irusha Rayon Sports amanota arenga 10 kuko yari ifite 47 mu gihe Rayon yari ifite 35.
Aya makipe asanzwe afitanye amateka yo guhangana gukabije dore ko imwe yigeze kubika imwe ivuga ko ibyayo byarangiye.
Ni umukino wagarayemo ishyaka ryinshi ku ruhande rwa Kiyovu Sports yihariye umupira ku kigero cyo hejuru biza kuba akarusho ubwo wageraga ku munota wa 32 ubwo myugariro Ndizeye Samuel wa Rayon yakoreraga ikosa Umunya-Uganda Emmanuel Okwi inyuma gato y’urubuga rw’amahina.
Bigirimana Abedi wahanywe iri kosa, nta kosa yakoze kuko yahise awuboneza mu ncundura zikanacika.
Ni igitego cyateje impaka kuko abarayon bavugaga ko umupira wagiye hanze, ni mu gihe umusifuzi Nsoro we yavuze ko umupira wanyuze mu rushundura aho rwacitse. Umukino wahagazeho gato basana aho rwacitse.
Ku munota wa 38, Rayon Sports yakoze impinduka za mbere havamo Mushimiyimana Mohammed hinjiramo Sekamana Maxime.
Ku munota wa nyuma w’umukino, Muhoozi Fred yatsindiye Kiyovu Sports igitego cy’agashinguracumu ku mupira yari ahawe na Emmanuel Okwi.
RADIOTV10