• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Amakuru agezweho: Umunyapolitiki Ingabire Victoire yatawe muri yombi hatangazwa n’impamvu

radiotv10by radiotv10
20/06/2025
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Amakuru agezweho: Umunyapolitiki Ingabire Victoire yatawe muri yombi hatangazwa n’impamvu
Share on FacebookShare on Twitter

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwataye muri yombi Ingabire Victoire Umuhoza kugira ngo akurikiranwe hamwe na bagenzi be ibyaha birimo gutegura ibikorwa bigamije gukurura imvururu muri rubanda.

Amakuru y’ifungwa rya Ingabire Victoire, yatangajwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha mu butumwa rwatanze mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Kamena 2025.

Iri tangazo rigira riti “RIB ibisabwe n’Ubushinjacyaha, tariki ya 19 Kamena 2025, yatangije iperereza kuri INGABIRE UMUHOZA Victoire mu rwego rwo gushyira mu bikorwa icyemezo cy’Urukiko Rukuru mu rubanza ruregwamo Sibomana Sylvain na bagenzi be, kugira ngo ashyikirizwe Urukiko.”

RIB itangaza ko “Ingabire Victoire Umuhoza akurikiranyweho hamwe na bagenzi be ibyaha birimo kurema umutwe w’abagizi ba nabi no gutegura ibikorwa bigamije gukurura imvururu muri rubanda.”

Uyu munyapolitiki ubu afungiye kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ya Remera mu gihe ategereje gushyikirizwa Ubushinjacyaha.

Ingabire yatawe muri yombi nyuma y’amasaha macye avuye kwitaba Urukiko Rukuru ruburanisha urubanza ruregwamo itsinda ry’abantu icyenda (9) baregwa ibyaha birimo gushaka guhirika ubutegetsi.

Ni urubanza rumaze igihe ruburanishwamo iri tsinda rivugwaho kuba abarigize bari mu ishyaka DALFA-Umurinzi [ntiryemewe] ryashinzwe n’uyu munyapolitiki Ingabire Victoire, aho bakurikiranyweho kuba barateguraga bakanitabira amahugurwa y’inyigisho zigamije gukuraho ubutegetsi hatabaye imirwano.

Mu maburanisha anyuranye y’urubanza ruregwamo aba bantu, Ingabire Victoire Umuhoza yakunze kugarukwaho cyane, aho Ubushinjacyaha bwavugaga ko yagiye agirana ibiganiro binyuranye n’aba baregwamo, ndetse ko yatanze inkunga mu bikorwa byabo mu buryo bunyuranye, nk’inkunga y’amafaranga ndetse n’inyigisho zatangwaga muri ayo mahugurwa.

Mu iburanisha ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Kamena 2025, Umucamanza w’Urukiko Rukuru yabajije Ubushinjacyaha impamvu uyu Ingabire Victoire bigaragara ko yagize uruhare runini muri ibi byaha biregwa aba aba bantu, ariko akaba adakurikiranywe muri uru rubanza, busubiza ko bufite ububasha bwo kumukurikirana no kumureka, ari na bwo Umucamanza yafataga icyemezo ko agomba kwitaba Urukiko mu iburanisha ryo kuri uyu wa Kane.

Ingabire Victoire Umuhoza, yari amaze imyaka irindwi arekuwe ku bw’imbabazi za Perezida wa Repubulika, aho yafunguwe muri Nzeri 2018, nyuma yuko mu mpera za 2013 Urukiko rw’Ikirenga rwari rwamukatiye igifungo cy’imyaka 15.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twelve − 9 =

Previous Post

Embracing the uncertainty of your 20s: Confronting the fear of the Unknown

Next Post

Chorale de Kigali yizeye kuzongera kubona Madamu Jeannette Kagame mu gitaramo cyayo

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Chorale de Kigali yizeye kuzongera kubona Madamu Jeannette Kagame mu gitaramo cyayo

Chorale de Kigali yizeye kuzongera kubona Madamu Jeannette Kagame mu gitaramo cyayo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.