Umugabo w’Umunyarwanda w’imyaka 39 y’amavuko, arakekwaho kwicisha icyuma umugore we na we w’Umunyarwandakazi w’imyaka 38, babanaga mu Bufaransa, ubwo yahengeraga abana babo basinziriye.
Uyu mugabo witwa Claude akekwaho kwica umugore we witwa Claudine bari bafitanye abana batatu, barimo uw’imyaka itandatu, uw’icyenda, ndetse n’undi wa 12.
Amakuru dukesha ikinyamakuru Le Progres cyo mu Bufaransa, avuga ko ibi byabereye mu igorofa ya gatatu y’inyubako ituyemo imiryango inyuranye iri ahitwa Saint-Priest muri Rhône mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 26 Ukwakira 2025.
Iyi nkuru ni yo yiriwe ivugwa kuri uyu wa Mbere mu gace ka Bel Air ka hariya i Saint-Priest. Nyuma yuko uwo mugabo yishe umugore we, yahungiye kuri umwe mu bo mu muryango we i Meyiziey, akabimenyesha polisi.
Iki kinyamakuru kivuga ko ubwo uyu mugabo yicaga umugore we, abana babo bari baryamye mu kindi cyumba basinziriye, ntibabashe kumenya ibyabaye.
Amakuru kandi dukesha urubuga rw’uwitwa Prof. Maurice Hakizimana, avuga ko Umushinjacyaha w’i Lyon yabwiye Ibiro Ntaramakuru ‘Agence Radio France’ ko nyakwigendera yishwe ateraguwe ibyuma n’uwo bashakanye.
Uru rubuga ruvuga ko ubu bwicanyi bwabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru, ariko bukaza kumenyekana saa cyenda z’igicuku cy’ijoro rishyira ku wa Mbere.
Uyu Prof. Hakizimana, mu nyandiko iri ku rubuga rwe, yagize ati “Ubwo polisi yahageraga, uwishwe yabonetse aryamye hasi mu maraso menshi, ijosi ryose ryateraguwe ibyuma hafi gucika.”
Nyuma yuko Polisi itaye muri yombi uyu mugabo, n’inshuti ye yo mu muryango yari yahungiyeho, ari na bwo yabimenyeshaga Polisi, na we yahamagawe mu rwego rwo gukora iperereza.
RADIOTV10










