Monday, November 10, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Hamenyekanye Igihugu cya mbere muri Afurika kigiye gutangira gukoreshwamo urukingo rwa SIDA

radiotv10by radiotv10
28/10/2025
in AMAHANGA, IMIBEREHO
0
Hamenyekanye Igihugu cya mbere muri Afurika kigiye gutangira gukoreshwamo urukingo rwa SIDA
Share on FacebookShare on Twitter

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe kugenzura ibikoresho bikoreshwa mu buzima muri Afurika y’Epfo, cyatangaje ko muri iki Gihugu hagiye gutangizwa itangwa ry’umuti uzwi nka Lenacapavir urinda abantu kwandura Virusi Itera SIDA mu gihe cy’amezi atandatu, kigahita kiba icya mbere ku Mugabane wa Afurika.

Iki Kigo (SAHPRA/ South African Health Products Regulatory Authority) cyabitangaje nyuma yuko muri Werurwe uyu mwaka cyari cyatanze ubusabe bw’uyu muti utangwa kabiri mu mwaka

Uyu muti urinda umuntu kwandura Virusi itera SIDA mu gihe cy’amezi atandatu, uterwa abantu bakuru ndetse n’ingimbi n’abangavu bafite nibura ibilo 35.

Iki kigo cyo muri Afurika y’Epfo, kiri mu isuzuma ryo kuzatangira gukoresha uyu muti, aho kiri kurifatanyamo n’Ikigo cy’Abanyaburayi, gishinzwe iby’imiti Procedure (EU-M4all)

Uyu muti wa Lenacapavir, ujyana n’ibinini bifatwa ku munsi wa mbere n’uwa kabiri, aho bihabwa abantu badafite ubwandu bwa Virusi Itera SIDA ndetse n’abandi bafite ibyago byinshi byo kuba bakwandura iyi Virusi.

Dr Boitumelo Semete-Makokotlela umuyobozi mukuru wa kiriya Kigo cyo muri Afurika y’Epfo cya SAHPRA, yagize ati “Gukoresha Lenacapavir bizahindura byinshi, kubera igipimo cy’ubwandu bwa HIV buri hejuru muri Afurika y’Epfo, nk’ingamba zo kubugabanya.”

Ishami ry’Umuryango w’Abibumye rishinzwe Ubuzima, ishami ryo muri Afurika ryagize riti “Turashimira Afurika y’Epfo ku kuba ibaye Igihugu cya mbere muri Afurika mu gukoresha umuti uterwa kabiri mu mwaka ukarinda HIV Lenacapavir (LEN), ni intambwe ishimishije mu kwirinda HIV n’agashya mu rwego rw’Ubuzima.”

Uyu muti wa Lenacapavir, wanaganiriweho mu nama Mpuzamahanga y’Iminsi itanu yigaga kuri Virusi itera SIDA, yabereye mu Rwanda muri Nyakanga uyu mwaka, yahuriyemo inzobere mu buvuzi ndetse n’abayobozi mu nzego z’ubuzima, bari baturutse mu bice binyuranye by’Isi.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × 2 =

Previous Post

Umunyarwanda arakekwaho kwicira umugore we mu Bufaransa amuteraguye ibyuma

Next Post

Amakuru mashya ava i Paris mu Bufaransa ahabereye ubujura buhambaye

Related Posts

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

by radiotv10
10/11/2025
0

Pariki yo mu Kibaya cya N’Sele izwi cyane i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, isanzwe ari iya Joseph...

Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

by radiotv10
10/11/2025
0

Leta ya Tanzania yagejeje mu nkiko abantu amagana ibarega icyaha cya gucura umugambi wo kugambanira Igihugu, nyuma y’imyigaragambyo yabaye mu...

Umukoloneri uri mu bafasha ubutegetsi bwa Congo kurwanya M23 ari mu mazi abira

Umukoloneri uri mu bafasha ubutegetsi bwa Congo kurwanya M23 ari mu mazi abira

by radiotv10
10/11/2025
0

Colonel Fureko usanzwe akomoka mu Banyamulenge ukorana n’Umutwe wa Wazalendo na FARDC guhangana na AFC/M23, yatawe muri yombi anakorerwa iyicarubozo...

Umusirikare mu gisirikare cya Congo yishwe nyuma yo gushaka kwivugana komanda we

Umusirikare mu gisirikare cya Congo yishwe nyuma yo gushaka kwivugana komanda we

by radiotv10
10/11/2025
0

Umusirikare mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) bivugwa ko yari yasinze, yishwe nyuma yo gushaka kwivugana umukuriye,...

Imyitwarire y’Igisirikare cy’u Burundi ikomeje guteza impungenge ku Banyamulenge muri Congo

Imyitwarire y’Igisirikare cy’u Burundi ikomeje guteza impungenge ku Banyamulenge muri Congo

by radiotv10
10/11/2025
0

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho kohereza abandi basirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byumwihariko muri Kivu y’Epfo, aho bivugwa ko...

IZIHERUKA

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?
SIPORO

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?

by radiotv10
10/11/2025
0

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

10/11/2025
Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

10/11/2025
Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza

Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza

10/11/2025
Umukoloneri uri mu bafasha ubutegetsi bwa Congo kurwanya M23 ari mu mazi abira

Umukoloneri uri mu bafasha ubutegetsi bwa Congo kurwanya M23 ari mu mazi abira

10/11/2025
Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

10/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Amakuru mashya ava i Paris mu Bufaransa ahabereye ubujura buhambaye

Amakuru mashya ava i Paris mu Bufaransa ahabereye ubujura buhambaye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.