Umunyarwanda ufite ubumuga yegukanye umudari mu irushanwa rikomeye riri kubera i Dubai

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umunyarwanda Niyibizi Emmanuel yegukanye umudari w’Umuringa (Bronze) mu irushanwa ryo gusiganwa ku maguru mu cyiciro cy’abafite ubumuga riri kubera i Dubai.

Niyibizi Emmanuel wegukanye umwanya wa gatatu mu cyiciro cy’abafite ubumuga muri iri rushanwa ‘World Para Athletics Grand Prix’ ryatangiye kuri uyu wa Mbere tariki 21 rikazarangira tariki 24 Werurwe.

Izindi Nkuru

Iki cyiciro cy’abafite ubumuga basiganywe muri Metero 100, cyegukanywe n’Umuyapani Sambongi Yuya wakoresheje amasegonda 11,22’’ akurikirwa n’umunya- Kazakhstan, Samvar wakoresheje amasegonda 12,53’’ mugihe Niyibizi yakoresheje amasegonda 13,62’’.

Uyu mukinnyi w’Umunyarwanda wo gusiganwa ku maguru wabigize umwuga, yagiye i Dubai mu mpera z’icyumweru gishize aherekejwe n’umutoza we Eric Karasira.

Iri rushanwa rizasozwa kuri uyu wa 24 Werurwe, ryitabiriwe n’abasiganwa ku maguru bagera muri 600 baturutse mu bihugu 63.

Umunyarwanda Niyibizi Emmanuel w’imyaka 23 y’amavuko, yamugaye muri 2008 ubwo yagwaga ahanutse mu gito cy’avoka.

Niyibizi Emmanuel wize amashuri abanza iwabo mu Karere ka Musanze ku ishuri rya Gahondogo, ubu ari mu mashuri yisumbuye mu kigo cya Cyabagarura akaba azakora ikizamini gisoza icyiciro rusange (Tronc-Commun) uyu mwaka.

Umunyarwanda yegukanye umudari wa Bronze
Yabaye uwa gatatu

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru