Putin yateganyaga gutsinda mu minsi 3 none ibaye 30 atarabigeraho…Abasesenguzi bagaragaje impamvu

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ukwezi kuruzuye Perezida Vladimir Vladimirovich Putin w’u Burusiya atangije urugamba muri Ukraine, byakekwaga ko ahita atsinda mu gihe gito gishoboka none ukwezi kugeze atarabigeraho. Abasesenguzi bavuga ko ugukunda igihugu kw’Abanya-Ukraine biri mu byakomye mu nkokora uyu mugambi.

Mu rukerero rwo ku ya 24 Gashyantare inaha mu Rwanda, ni bwo Perezida Putin yatangaje ku mugaragaro ko atangije ibikorwa bya gisirikare muri Ukraine.

Izindi Nkuru

Ni igikorwa cyakurikiwe n’iyinjira ry’abasirikare b’Abarusiya bahise bigabiza ibice binyuranye muri Ukraine bitwaje ibibunda karahabutaka n’indege za gisirikare zatangiye kumisha amasasu ku bikorwa binyuranye byiganjemo ibya gisirikare.

Ibi bikorwa bikomeje kugwamo inzirakarengane z’Abanya-Ukraine, Perezida Putin ybihaye igisobanuro cyo guharanira umutekano w’igihugu cye.

Yavugaga ko adashaka kongera kumva Ukraine ihirahira ishaka kujya mu muryango wo gutabarana mu bya gisilikare uhuriweho n’ingabo zo mu Bihugu by’u Burayi na Amerika.

Putin yatangazaga ko mu gihe kitarenze iminsi itatu yagombaga kuba yarageze ku ntego ye, none ukwezi kurirenze ndetse nta n’icyizere ko ibyo ashaka azabigeraho.

Abahanga muri politike mpuzamahanga bavuga ko ibi byatewe n’ikosa bwana Putin yakoze mu mitekerereze.

Dr. Ismael Buchanan yagize ati “Imbogamizi u Burusiya bwagize, hariho kwibeshya ku Gihugu cya Ukraine ko ari agahugu gato bashobora guhita bahangara, yaje kubona ko ubuyobozi buriho bushobora kuba bushyigikiwe n’abaturage.” 

Uyu mwarimu wa Politiki muri Kaminuza, avuga kandi ko nubwo ibihugu bigize NATO bitagiye muri Ukraine mu buryo bweruye ariko byahaye ubufasha Abanya-Ukraine burimo nko guha imbunda abaturage bari kwifashisha mu kwirwanaho.

Dr Buchanan kandi avuga kandi ko Ibihugu nk’u Bushinwa n’u Buhindi byakekwaga ko bizafasha u Burusiya bitigeze bibikora.

Uyu musesenguzi kandi avuga ko Perezida wa Ukraine adashobora kumanika amaboko ngo arekure imijyi y’Igihugu cye kuko mu mitekerereze y’abatuye muri biriya Bihugu basanzwe bagira ishyaka ryo gukunda Ibihugu byabo mu buryo budasanzwe.

Ati “Muri biriya Bihugu cyane cyane nk’u Burusiya na biriya Bihugu uko babayeho ni abantu burya utabitondeye na bo bashobora kuba abahezanguni cyane. Ni abantu bakunda Igihugu cyabo ku buryo Putin mu gihe cy’imyaka ibiri itanu aramutse ari ku butegetsi yagira ibibazo bikomeye cyane kuko bariya bantu icyo biyemeje baragikora.”

Kugeza uyu munsi, imibare y’igisilikare cy’u Burusiya igaragaza ko bamaze gutakaza ingabo zisaga 400 abandi basaga ibihumbi 10 barakomeretse.

Icyakora Ukraine yo igaragaza ko yishe ingabo z’u Burusiya zisaga ibihumbi 15 zirimo Abajenerali batandatu (6).

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru