Umunyarwandakazi wabaye Minisitiri mu Rwanda yahawe umwanya ukomeye ku Isi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Dr Gerardine Mukeshimana wabaye Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, yagizwe Visi Perezida w’Ikigega Mpuzamahanga gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi (IFAD).

Nk’uko bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ubuyobozi bw’iki Kigega, Perezida wacyo, Alvaro Lario yagize ati “Nishimiye gutangaza ko nashyizeho Madamu Gerardine Mukeshimana ukomoka mu Rwanda, nka Visi Perezida.”

Izindi Nkuru

Dr Gerardine Mukeshimana yahawe uyu mwanya nyuma y’amezi akabakaba ane akuwe ku mwanya wa Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, yasimbujweho tariki 02 Werurwe 2023, agasimburwa na Dr Musafiri Ildephonse.

Dr Gerardine Mukeshimana, yari amaze imyaka ikabakaga icyenda ari Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, dore ko yari yahawe izi nshingano muri Nyakanga 2014.

Ishyirwaho rya Dr Mukeshimana nka Visi Perezida w’Ikigega Mpuzamahanga Gishinzwe guteza Imbere Ubuhinzi (IFAD), ryishimiwe n’Umunyarwandakazi mugenzi we Dr Agnes Kalibata, uyobora Ihuriro Nyafurika riharanira Impinduka mu Buhinzi, AGRA.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Dr Agnes Kalibata yagize ati “Ntewe ishema cyane no kubona Gerardine wari Minisitiri mu Rwanda yagizwe Visi Perezida wa IFAD. Ishyuka Gerardine Mukeshimana, uduteye ishema.”

Dr Agnes Kalibata yakomeje yizeza mugenzi we Mukeshimana Gerardine, imikoranire myiza n’ubufatanye by’umwihariko yaba ku giti cye ndetse no ku Ihuriro ayoboye riharanira Impinduka mu Buhinzi muri Afurika, AGRA.

Dr Gerardine Mukeshimana wize ibijyanye n’ubuhinzi muri Kamonuza y’u Rwanda akahakura impabumenyi cy’icyiciro cya kabiri cya kaminuza, anafite impamyabumenyi y’ikirenga (PhD) mu bijyanye n’ikoranabuhanga mu buhinzi yakuye muri Michigan State University yo muri Leta Zunze Ubumwe za America.

Yanabaye umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’Ubuhinzi, akaba yaranabaye umuhuzabikorwa w’umushinga wa Banki y’Isi mu guteza imbere ibice by’icyaro.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru