Umunyeshuri w’umugore utwite wiga muri kaminuza ya Bishop Stuart University iherereye i Mbarara muri Uganda, yapfukamishijwe imbere ya bagenzi be ngo asabe imbabazi nyuma yo gufatanwa telefone yari yibwe, avuga ko yayitwaye kuko na we yari yibwe iye.
Radio ya Crooze FM yo mu Burengerazuba bwa Uganda dukesha aya makuru, ivuga ko uyu munyeshuri yasabwe gusaba imbabazi imbere ya bagenzi be, nyuma yo gufatanwa telefone yari yabuze.
Iyi Radio ivuga ko “Umunyeshuri wo muri Kaminuza ya Bishop Stuart yasabwe gusaba imbabazi nyuma yo gusangwa afite telefoni yibwe.”

Iyi radio ikomeza ivuga ko “Mu gusaba imbabazi kwe, yavuze ko telefoni ye bwite yari yibwe mbere kandi avuga ko yakoze kugira ngo yishyure.”
Amashusho dukesha iyi radio yashyize ku mbuga nkoranyambaga zayo, agaragaza uyu munyeshuri w’umugore utwite, yapfukamye imbere ya bagenzi be, ari gusaba imbabazi.
Ni igikorwa gikomeje gutangwaho ibitekerezo bitavugwaho rumwe, aho bamwe bagaya abapfukamishije uyu mubyeyi wenda kwibaruka, ndetse bakananenga uwafashe amashusho ye.
RADIOTV10









