Friday, November 28, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umunyeshuri wigaga muri UR-Rukara bamusanze mu nzu yapfuye…Harakekwa amarozi

radiotv10by radiotv10
27/12/2021
in MU RWANDA
0
Umunyeshuri wigaga muri UR-Rukara bamusanze mu nzu yapfuye…Harakekwa amarozi
Share on FacebookShare on Twitter

Umusore witwa Munyemana Ananias wigaga muri Kaminuza y’u Rwanda ishami ryayo rya Rukara ryo mu Karere ka Kayonza bamusanze mu nzu yari acumbitsemo yapfuye aho bikekwa ko ashobora kuba yazize uburozi.

Uyu munyeshuri wakomokaga mu Karere ka Nyamagabe mu Murenge wa Kitabi mu Kagari ka Kagano, bamusanze yapfiriye mu nzu yari acumbitsemo ku ishuri i Rukara.

Bamwe mu banyeshuri bagenzi bagenzi be babwiye RADITV10 ko bashenguwe n’urupfu rwa mugenzi wabo ndetse ko inzego zahise zitangira iperereza kugira ngo hamenyekana icyaba cyamuhitanye.

Hari andi makuru avuga ko Munyemana Ananias yari aherutse kuba akubutse mu Karere ka Nyanza aho yari yagiye gukora ikiraka yari yarabonye ariko aho ahinduriye aza avuga ko aribwa mu nda.

Bagenzi be bamusabye ko bamujyana kwa muganga ariko akababwira ko bidakomeye ko yizeye ko biza kwikiza.

Ku wa Gatandatu ngo ni bwo byongeye gukara arushaho kuribwa bituma bagenzi be bafata umanzuro wo kumugenza kwa muganga ari bwo bahise bajya gusaka moto yamujyana ariko bagarutse basanga yamaze gushiramo umwuka.

Bamwe bakeka ko yaba yazize uburozi yaherewe aho aherutse kuko ubwo yazaga ari bwo yatangiye kuvuga ko aribwa mu nda.

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu Bitaro bya Gahini kugira ngo ukorerwe isuzuma rya nyuma mu gihe hahise hanatangira iperereza.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

9 − one =

Previous Post

Rubavu: Umwarimu yafatanywe ikarita mpimbano igaragaza ko yikingije…Ngo uwayimukoreye yamwishyuye 1.000Frw

Next Post

“Ndamushyira mu kimoteri umushaka amusangeyo”- Umutoza wa Gasogi, Guy Bukasa

Related Posts

Ahubwo hafunzwe nke- Perezida Kagame avuga ku nsengero zafunzwe

Ahubwo hafunzwe nke- Perezida Kagame avuga ku nsengero zafunzwe

by radiotv10
27/11/2025
0

Perezida Paul Kagame avuga ko abantu badakwiye gukomeza kuzamura impaka z’igihe hazafungurirwa insengero zafunzwe, ahubwo ko bari bakwiye gutekereza ibyabateza...

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

Rwanda’s Digital ID first phase ends with less than half of targeted citizens served

by radiotv10
27/11/2025
0

The scheduled period for collecting information and photographing residents of Huye, Gisagara, and Nyanza districts in the Southern Province for...

UPDATE: Mu rubanza rwa mbere rw’abaregwa gusakaza amashusho ya Yampano ntibaburanye

UPDATE: Mu rubanza rwa mbere rw’abaregwa gusakaza amashusho ya Yampano ntibaburanye

by radiotv10
27/11/2025
0

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ryasubitse urubanza ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo ruregwamo Ishimwe Patrick na Kalisa John bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano...

Abari abasirikare ba Israel bamugariye ku rugamba bari mu Rwanda bakinnye umukino wa gicuti

Eng.-Former Israeli Soldiers injured in combat play friendly match in Rwanda

by radiotv10
27/11/2025
0

A group of former Israel Defense Forces (IDF) soldiers, including those who were injured in combat, are on a visit...

Abari abasirikare ba Israel bamugariye ku rugamba bari mu Rwanda bakinnye umukino wa gicuti

Abari abasirikare ba Israel bamugariye ku rugamba bari mu Rwanda bakinnye umukino wa gicuti

by radiotv10
27/11/2025
0

Abahoze mu gisirikare cya Israel (IDF/Israel Defense Forces) barimo abamugariye ku rugamba bari mu ruzinduko mu Rwanda, bakinnye n’ikipe y’Igihugu...

IZIHERUKA

Ahubwo hafunzwe nke- Perezida Kagame avuga ku nsengero zafunzwe
MU RWANDA

Ahubwo hafunzwe nke- Perezida Kagame avuga ku nsengero zafunzwe

by radiotv10
27/11/2025
0

Mu birori birimo ibyamamare umuhanzi Niyo Bosco n’umukunzi we bateye intambwe nyuma yo kumugaragaza

Amatariki y’ubukwe bwa Niyo Bosco yamenyekanye

27/11/2025
Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

Rwanda’s Digital ID first phase ends with less than half of targeted citizens served

27/11/2025
UPDATE: Mu rubanza rwa mbere rw’abaregwa gusakaza amashusho ya Yampano ntibaburanye

UPDATE: Mu rubanza rwa mbere rw’abaregwa gusakaza amashusho ya Yampano ntibaburanye

27/11/2025
Abari abasirikare ba Israel bamugariye ku rugamba bari mu Rwanda bakinnye umukino wa gicuti

Eng.-Former Israeli Soldiers injured in combat play friendly match in Rwanda

27/11/2025
Amakuru agezweho ku ba mbere bakurikinyweho gusakaza amashusho ya Yampano

Amakuru agezweho ku ba mbere bakurikinyweho gusakaza amashusho ya Yampano

27/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
“Ndamushyira mu kimoteri umushaka amusangeyo”- Umutoza wa Gasogi, Guy Bukasa

“Ndamushyira mu kimoteri umushaka amusangeyo”- Umutoza wa Gasogi, Guy Bukasa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ahubwo hafunzwe nke- Perezida Kagame avuga ku nsengero zafunzwe

Amatariki y’ubukwe bwa Niyo Bosco yamenyekanye

Rwanda’s Digital ID first phase ends with less than half of targeted citizens served

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.