Umuraperi w’izina rikomeye bwa mbere yasubije abamushinja ubutinganyi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuhanzi w’umuraperi Meek Mill uri mu bakunzwe muri Leta Zunze Ubumwe za America no ku Isi, yahakanye amakuru amaze iminsi amvugwaho ko aryamana n’abo bahuje igitsina.

Uyu muhanzi wavuzwe mu rukundo n’umuhanzikazi w’ikirangire Nicky Minaj na we ukunzwe n’abatari bacye ku Isi, amaze iminsi ahanganye n’abamaze igihe bamuvugaho amakuru atishimiye.

Izindi Nkuru

Meek Mill amaze iminsi avugwaho ko ari umwe mu baryamana n’abo bahuje igitsina bazwi ku izina ry’abatinganyi, gusa we abyamaganira kure nk’uko yabitangaje mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze.

Yavuze ko abakomeje guhimba aya makuru, bagamije kumuhindanyiriza izina, ariko ko nubwo baba bamwifuriza kuba umutinganyi, adateze kugwa muri uwo mutego.

Ati “Uyu ni umukino w’umwanda ugamije kuyobya abantu. Sinteze kuba umutinganyi cyangwa umugambanyi…ndi umugabo uhamye kandi nzamuba kugeza ku iherezo.”

Uyu muraperi yamenyekanye mu ndirimbo nyinshi zakunzwe na benshi zirimo iyitwa All Eyes On You yahuriyemo na Nicky Minaj wahoze ari umukunzi we, na Chris Brown, imaze kurebwa na Miliyoni 514 kuri YouTube.

Blandy Star
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru