Umurundi asimbuye Umunyarwanda ku mwanya ukomeye muri EAC

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umurundi Ntakirutimana Joseph yatorewe kuyobora Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA), asimbura Martin Ngoga wari kuri uyu mwanya usoje manda ye.

Ni amatora yabaye uyu munsi ku wa Kabiri tariki 20 Ukuboza 2022, nyuma yuko Ibihugu bitandukanye bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba bitoye Abadepite bagomba kubihagararira mu Nteko Ishinga Amategeko y’uyu muryango (EALA).

Izindi Nkuru

Ni Abadepite bazasimbura abarangije manda yabo y’imyaka itanu, aho Iyi Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba yayoborwaga n’Umunyarwanda Martin Ngoga na we wari Umudepite uhagarariye u Rwanda muri iyi Nteko yasoje manda yayo.

Martin Ngoga yasimbuwe n’Umurundi Ntakirutimana Joseph watowe kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Ukuboza 2022 mu Nteko Rusange yateranye uyu munsi.

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yashimiye uyu Murundi Ntakirutimana Joseph, amwifuriza ishya n’ihirwe muri uyu mwanya ukomeye atorewe muri EAC.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter ye, Evariste Ndayishimiye yagize ati “Mpaye amashimwe menshi Hon Joseph Ntakirutimana ku bwo gutsinda amatora ya Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA).”

Perezida Ndayishimiye ubu unayoboye akanama k’Abakuru b’Ibihugu by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, yizeje Ntakirutimana ubufasha mu kuzuza inshangano ze mu rwego rwo kugeza EAC ku cyerekezo cyayo.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru