Messi nyuma yo gutsinda u Bufaransa ahise akorera Igi ibitari byitezwe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Rurangiranwa akaba rutahizamu uherutse guha Isi yose ibyishimo ubwo yaheshaga Ikipe y’Iguhugu cye Igikombe cy’Isi, Lionel Messi, yaciye agahigo ko kuba ifoto ye ibaye iya mbere ikunzwe na benshi kuri Instagram, ihita ihigika iy’Igi yari ifite aka gahigo.

Ni ifoto igaragaza Lionel Messi amaze kwegukana Igikombe cy’Isi we na bagenzi be b’Ikipe ya Argentina bakinanye muri iki Gikombe cy’Isi cyasojwe mu mpera z’icyumweru gishize.

Izindi Nkuru

Iyi foto igaragaza Messi acigatiye iki gikombe yakizamuye mu bicu, akiyishyira hanze kuri Instagram, yatangiye gukundwa na benshi (Likes).

Kugeza uyu munsi ku wa Kabiri tariki 20 Ukuboza 2022, ubwo twandikaga iyi nkuru, iyi foto ya Lionel Messi yari imaze gukundwa [Likes] n’abantu 57 110 503.

Izi Likes ni zo zibaye nyinshi mu mateka ya Instagram kuko ifoto yari yagize Likes nyinshi ari iy’Igi yashyizeho muri Mutarama 2019, yo kugeza ubu ifite Likes 56 083 936.

Nyuma yuko Lionel Messi na bagenzi be ba Argentina begukanye Igikombe cy’Isi, benshi mu bafana bagaragaje ko bafanaga uyu mugabo kurusha ikipe ye, ndetse berekana urukundo rudasanzwe bamufitiye mu butumwa banyujije ku mbuga nkoranyambaga.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru