Saturday, May 17, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umuryango ubana n’abana 6 mu nzu y’icyumba kimwe ngo iby’akabariro bahengera basinziriye

radiotv10by radiotv10
18/03/2022
in MU RWANDA
0
Umuryango ubana n’abana 6 mu nzu y’icyumba kimwe ngo iby’akabariro bahengera basinziriye
Share on FacebookShare on Twitter

Umuryango w’abantu 8 w’abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma utuye mu Kagari ka Mubumbano mu Murenge wa Kagano mu Karere ka Nyamasheke, uvuga ko ushaririwe n’imibereho kubera inzu babamo y’icyumba kimwe na yo idashinga. 

Uwamahoro Delphine ubana n’umugabo we n’abana batandatu, yabwiye RADIOTV10 ko baba mu nzu y’icyumba kimwe na yo idashinga kuko yenda kubagwaho ndetse ko iyo imvura iguye barimo banyagirwa.

Uyu mubyeyi uvuga ko iyi nzu babamo ari urwina, avuga ko muri ibi bihe imvura iri kugwa, arara asenga kuko iyo haje umuyaga baba bafite ubwoba ko ibagwaho.

Umunyamakuru wa RADIOTV10 wageze no mu nzu y’uyu muryango, yasanze harimo uburiri bwubakishije ibiti [buzwi nk’urutara] buraraho ababyeyi naho imbere yabwo hakaba ubundi bushashe hasi buraraho abana.

Uwamahoro Delphine avuga ko ubuzima bubashaririye

Uwamahoro Delphine ati “Nubatsemo agatara kugira ngo umugore n’umugabo n’abana babiri bajye hejuru abandi bakajya hasi, udukono nkaduherereza ku ruhande rumwe.”

Umunyamakuru yahise amubaza niba mu biborohera gutera akabariro kubera kurarana n’abana, amusubiza agira ati “Iby’akabariro byo…yewe aho ho sinabyinjiramo cyane…tubikora nka saa sita z’ijoro cyangwa saa saba basinziriye.”

Avuga ko yiyambaje inzego zinyuranye ndetse ko hari umuyobozi uherutse kumusura akaza agafata amafoto y’iyi nzu ubundi akigendera akaba amuheruka ubwo.

Abaturanyi b’uyu muryango bavuga ko na bo bawuhangayikiye kuko babona ubayeho nabi kandi nta bushobozi bafite bwo kuba bakwivana muri iyi mibereho.

Umwe yagize ati “Afite utwana, ntaho agira ngo afite akarima ahinga usibye guca incuro.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kagano, Niyitegeka Jerome avuga ko ikibazo cy’uyu muryango bakizi ariko ko atari wo wonyine ukeneye ubufasha ahubwo ko ugisangiye n’indi miryango igera mu 160 kandi ko batangiye inzira yo kububakira.

Uyu muyobozi avuga ko hari inzu 30 ziri kubakirwa iyi miryango itishoboye kandi ko nizuzura hazubakwa izindi kandi ko hari icyizere ko uyu mwaka uzarangira zaruzuye.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke bwihaye intego ko uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2021-2022, hazubakwa inzu 1 200 zisimbura izimeze nka nyakatsi zisanzwe ziri muri aka Karere.

Aho barara ni na ho batekera ni na ho habitse ibikoresho byose

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × three =

Previous Post

AMAFOTO: Ycee na Jaywillz twabakiriye bongera gukurira ingofero Kigali

Next Post

Umunyamakuru yishimiye gukinana umupira na Brian Kagame, benshi bamukurira ingofero

Related Posts

Huye: Ibyo abazi umugabo ukekwaho kwica mugenzi we amukubise inyundo bamuvugaho

Huye: Ibyo abazi umugabo ukekwaho kwica mugenzi we amukubise inyundo bamuvugaho

by radiotv10
17/05/2025
0

Abazi umugabo ufite akabari mu Mudugudu wa Mukazanyana mu Kagari ka Sazange mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye,...

Hatangajwe igikekwa kuri ‘Bishop Gafaranga’ watawe muri yombi

Dosiye ya ‘Bishop Gafaranga’ uregwa ihohotera rishingiye ki gitsinda yazamuwe

by radiotv10
16/05/2025
0

Dosiye y’ikirego kiregwamo Habiyaremye Zacharie uzwi nka ‘Bishop Gafaranga’, yamaze kugezwa mu Bushinjacyaha kugira ngo buyisuzume buzayiregere Urukiko. Bishop Gafaranga...

Uko ibiceri 300Frw byatumye umugabo yicana ubugome mugenzi we

Uko ibiceri 300Frw byatumye umugabo yicana ubugome mugenzi we

by radiotv10
16/05/2025
0

Umugabo ufite akabari acururizamo inzoga yitwa ‘Indege’ mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye, arakekwaho kwica mugenzi we amukubise...

America yatangaje uko Perezida Kagame na Tshisekedi babona iby’ubuhuza bwayo n’ibyitezwe vuba aha

America yatangaje uko Perezida Kagame na Tshisekedi babona iby’ubuhuza bwayo n’ibyitezwe vuba aha

by radiotv10
16/05/2025
0

Massad Boulos, Umujyanama Mukuru wa Perezida Trump ku bijyanye na Afurika, yatangaje ko yavuganye na Perezida Paul Kagame na Felix...

Umuturage wishyuza ikigo cya Leta Miliyoni 280Frw yavuze icyo yavuzweho kikamubabaza

Umuturage wishyuza ikigo cya Leta Miliyoni 280Frw yavuze icyo yavuzweho kikamubabaza

by radiotv10
16/05/2025
0

Umuturage wo mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana wishyuza Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize miliyoni 282 Frw y’imisanzu y’umubyeyi we,...

IZIHERUKA

Huye: Ibyo abazi umugabo ukekwaho kwica mugenzi we amukubise inyundo bamuvugaho
MU RWANDA

Huye: Ibyo abazi umugabo ukekwaho kwica mugenzi we amukubise inyundo bamuvugaho

by radiotv10
17/05/2025
0

Icyifuzo cyo kwambura ubudahangarwa uwayoboye DRCongo ntikivugwaho rumwe n’abahawe kugisuzuma

Icyifuzo cyo kwambura ubudahangarwa uwayoboye DRCongo ntikivugwaho rumwe n’abahawe kugisuzuma

17/05/2025
Hatangajwe igikekwa kuri ‘Bishop Gafaranga’ watawe muri yombi

Dosiye ya ‘Bishop Gafaranga’ uregwa ihohotera rishingiye ki gitsinda yazamuwe

16/05/2025
Bitunguranye Bugesera FC yahagaritse abatoza babiri mbere yo guhura na Rayon

Bitunguranye Bugesera FC yahagaritse abatoza babiri mbere yo guhura na Rayon

16/05/2025
Uko ibiceri 300Frw byatumye umugabo yicana ubugome mugenzi we

Uko ibiceri 300Frw byatumye umugabo yicana ubugome mugenzi we

16/05/2025
Byarangiye Putin atengushye Zelensky mu biganiro bya mbere byari biteganyijwe

Byarangiye Putin atengushye Zelensky mu biganiro bya mbere byari biteganyijwe

16/05/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umunyamakuru yishimiye gukinana umupira na Brian Kagame, benshi bamukurira ingofero

Umunyamakuru yishimiye gukinana umupira na Brian Kagame, benshi bamukurira ingofero

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Huye: Ibyo abazi umugabo ukekwaho kwica mugenzi we amukubise inyundo bamuvugaho

Icyifuzo cyo kwambura ubudahangarwa uwayoboye DRCongo ntikivugwaho rumwe n’abahawe kugisuzuma

Dosiye ya ‘Bishop Gafaranga’ uregwa ihohotera rishingiye ki gitsinda yazamuwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.