Umuryango ubana n’abana 6 mu nzu y’icyumba kimwe ngo iby’akabariro bahengera basinziriye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuryango w’abantu 8 w’abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma utuye mu Kagari ka Mubumbano mu Murenge wa Kagano mu Karere ka Nyamasheke, uvuga ko ushaririwe n’imibereho kubera inzu babamo y’icyumba kimwe na yo idashinga. 

Uwamahoro Delphine ubana n’umugabo we n’abana batandatu, yabwiye RADIOTV10 ko baba mu nzu y’icyumba kimwe na yo idashinga kuko yenda kubagwaho ndetse ko iyo imvura iguye barimo banyagirwa.

Izindi Nkuru

Uyu mubyeyi uvuga ko iyi nzu babamo ari urwina, avuga ko muri ibi bihe imvura iri kugwa, arara asenga kuko iyo haje umuyaga baba bafite ubwoba ko ibagwaho.

Umunyamakuru wa RADIOTV10 wageze no mu nzu y’uyu muryango, yasanze harimo uburiri bwubakishije ibiti [buzwi nk’urutara] buraraho ababyeyi naho imbere yabwo hakaba ubundi bushashe hasi buraraho abana.

Uwamahoro Delphine avuga ko ubuzima bubashaririye

Uwamahoro Delphine ati “Nubatsemo agatara kugira ngo umugore n’umugabo n’abana babiri bajye hejuru abandi bakajya hasi, udukono nkaduherereza ku ruhande rumwe.”

Umunyamakuru yahise amubaza niba mu biborohera gutera akabariro kubera kurarana n’abana, amusubiza agira ati “Iby’akabariro byo…yewe aho ho sinabyinjiramo cyane…tubikora nka saa sita z’ijoro cyangwa saa saba basinziriye.”

Avuga ko yiyambaje inzego zinyuranye ndetse ko hari umuyobozi uherutse kumusura akaza agafata amafoto y’iyi nzu ubundi akigendera akaba amuheruka ubwo.

Abaturanyi b’uyu muryango bavuga ko na bo bawuhangayikiye kuko babona ubayeho nabi kandi nta bushobozi bafite bwo kuba bakwivana muri iyi mibereho.

Umwe yagize ati “Afite utwana, ntaho agira ngo afite akarima ahinga usibye guca incuro.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kagano, Niyitegeka Jerome avuga ko ikibazo cy’uyu muryango bakizi ariko ko atari wo wonyine ukeneye ubufasha ahubwo ko ugisangiye n’indi miryango igera mu 160 kandi ko batangiye inzira yo kububakira.

Uyu muyobozi avuga ko hari inzu 30 ziri kubakirwa iyi miryango itishoboye kandi ko nizuzura hazubakwa izindi kandi ko hari icyizere ko uyu mwaka uzarangira zaruzuye.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke bwihaye intego ko uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2021-2022, hazubakwa inzu 1 200 zisimbura izimeze nka nyakatsi zisanzwe ziri muri aka Karere.

Aho barara ni na ho batekera ni na ho habitse ibikoresho byose

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru