AMAFOTO: Ycee na Jaywillz twabakiriye bongera gukurira ingofero Kigali

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abahanzi Oludemilade Martin Alejo uzwi nka Ycee na Victor Ome Uzwi nka Jaywillz bo muri Nigeria bari mu Rwanda, bakiriwe muri Studio za Radio 10 na TV 10, bongera kugaragaza ko batunguwe n’ubwiza bw’Umujyi wa Kigali.

Ycee na Jaywillz bageze mu Rwanda ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 16 Werurwe 2022, bucyeye bwaho bakiriwe muri studios za RADIOTV10, bongera kuvuga uko bumva bamerewe nyuma yo gusesekara i Kigali.

Izindi Nkuru

Aganira n’Umunyamakuru wa Radio 10, Jaywillz yavuze ko yishimiye Kigali kuko akigera ku Kibuga cy’Indege cya Kanombe, akabona Kigali yatunguwe n’ubwiza bw’uyu Mujyi.

Yavuze ko yahise abaza abari baje kumwakira niba Kigali atari umujyi washushanyijwe ukarimbishwa [designed] kubera ubwiza bwawo.

Jaywillz watangiye kwamamara umwaka ushize, yavuze ko mu Gihugu cyabo cya Nigeria buri mwaka hagaragara abanyempano b’agatangaza.

Gusa ngo bisaba gukora cyane kugira ngo umuhanzi amenyekane kuko haba hari abahanzi benshi kandi bose bifuza kuba inyenyeri.

Naho ku muziki nyarwanda, Jaywillz yavuze ko ataragira amahirwe yo kumva abahanzi benshi bo mu Rwanda ariko ko yumvise umuhanzi Comfy uri mu bagezweho muri iki gihe kandi yumvise afite impano idasanzwe.

Yararikiye abaturarwanda igitaramo cy’imbaturamugabo abasaba kuza kumushyigikira.

Ycee we watangiye umuziki kuva muri 2012, we yavuze ko yakunze abahanzi bo mu Rwanda by’umwihariki Ish Kevin bari gukorana indimbo dore ko yanaje mu bikorwa byo gufata amashusho y’indirimbo bakoranye.

Ycee muri Studio za Radio 10
Jaywillz yavuze ko akigera i Kigali yatunguwe kubera ubwiza bwayo
Twanabakiriye muri studio ya TV10

Ish Kevin ni umwe mu bahanzi bazwi muri Nigeria

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru