Umuryango utuye mu Kagari ka Ntendezi mu Murenge wa Ruharambuga mu Karere ka Nyamasheke, witegura gusezerana imbere y’amategeko, wahishije inzu wabagamo, irakongoka n’ibyarimo byose bifite agaciro ka miliyoni 2,5 Frw birimo n’ibikoresho bari baguze ngo bazasezerane bahagaze neza, n’amafaranga bari kuzakoresha mu birori.
Uyu muryango wa Nsengiyumva Elias, n’umugore we, basanzwe bafitanye abana babiri, ndetse bakaba bitegura undi umugore atwite.
Inzu yabo y’imbaho babagamo aho batuye mu Mudugudu wa Kacyiru mu Kagari ka Ntendezi mu Murenge wa Ruharambuga, yafashwe n’inkongi ku manywa y’ihangu saa saba kuri uyu wa Mbere tariki 16 Nzeri 2024 ubwo umugore yari yagiye kwipimisha inda, mu gihe abana babo bari hanze.
Gusa iyi nzu yahiriyemo ibyarimo byose bifite agaciro gakabakaba miliyoni 2,5 Frw birimo televiziyo y’ibihumbi 200 Frw bari baherutse kugura, ibihumbi 300 Frw bari kuzakoresha mu birori bafite birimo gusezerana imbere y’amategeko bizaba ku wa Gatanu ndetse n’ibirori byo gusezerana muri kiliziya bateganya
Hahiriyemo kandi inka y’ikimasa gifite agaciro k’ibihumbi 700 Frw, aho igiteranyo cy’ibyangijwe n’iyi nkonki, kigera kuri miliyoni 2,5 Frw.
Nsengiyumva avuga ko nubwo bahuye n’iri sanganya, ariko ntakizasibya gahunda yabo yo gusezerana imbere y’amategeko nk’uko biteganyijwe kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Nzeri 2024.
Uyu mugabo wahishije iyi nzu ubwo yari mu turimo two mu rugo, avuga ko ubwo yari agarutse mu rugo yasanze inzu yahiye yakongotse.
Ati “Icyo nabonye ni DASSO wari unyegereye wahise anjugunya munsi y’urugo nikanguye ari ho ndyamye, umuriro byose wabirangije utamenya ko hari icyahigeze.”
Nsengiyumva uvuga ko nta muturage bafitanye ikibazo ku buryo yakeka ko ari we wabikoze, akeka ko iyi nkongi yaba yatewe n’ikibazo cy’umuriro w’amashanyarazi kuko no mu ziko batari bacanye.
Ni mu gihe umugore we wari wagiye kwipimisha kuko atwite, yageze mu rugo akabona ibyabaye agasa nk’ugira ihungabana, ariko abaturanyi bakamuhumuriza, ndetse bakaba bari kubaremera ngo bazabone uko bazajya muri ibi birori byabo, dore ko ibikoresho byose bari kuzakoresha yaba imyenda ndetse n’ibindi byahiriyemo.
Habimana Charles uyobora Umudugudu wa Kacyiru, yavuze ko abaturanyi b’uyu muryango ndetse n’ubuyobozi bw’ibanze, bari gushaka ubufasha bwo kugenera uyu muryango, mu gihe bagitegereje ubufasha bwisumbuyeho.
RADIOTV10