Monday, December 8, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umuryango wahuye n’isanganya habura iminsi micye ngo ujye gusezerana mu Murenge

radiotv10by radiotv10
17/09/2024
in MU RWANDA
0
Umuryango wahuye n’isanganya habura iminsi micye ngo ujye gusezerana mu Murenge
Share on FacebookShare on Twitter

Umuryango utuye mu Kagari ka Ntendezi mu Murenge wa Ruharambuga mu Karere ka Nyamasheke, witegura gusezerana imbere y’amategeko, wahishije inzu wabagamo, irakongoka n’ibyarimo byose bifite agaciro ka miliyoni 2,5 Frw birimo n’ibikoresho bari baguze ngo bazasezerane bahagaze neza, n’amafaranga bari kuzakoresha mu birori.

Uyu muryango wa Nsengiyumva Elias, n’umugore we, basanzwe bafitanye abana babiri, ndetse bakaba bitegura undi umugore atwite.

Inzu yabo y’imbaho babagamo aho batuye mu Mudugudu wa Kacyiru mu Kagari ka Ntendezi mu Murenge wa Ruharambuga, yafashwe n’inkongi ku manywa y’ihangu saa saba kuri uyu wa Mbere tariki 16 Nzeri 2024 ubwo umugore yari yagiye kwipimisha inda, mu gihe abana babo bari hanze.

Gusa iyi nzu yahiriyemo ibyarimo byose bifite agaciro gakabakaba miliyoni 2,5 Frw birimo televiziyo y’ibihumbi 200 Frw bari baherutse kugura, ibihumbi 300 Frw bari kuzakoresha mu birori bafite birimo gusezerana imbere y’amategeko bizaba ku wa Gatanu ndetse n’ibirori byo gusezerana muri kiliziya bateganya

Hahiriyemo kandi inka y’ikimasa gifite agaciro k’ibihumbi 700 Frw, aho igiteranyo cy’ibyangijwe n’iyi nkonki, kigera kuri miliyoni 2,5 Frw.

Nsengiyumva avuga ko nubwo bahuye n’iri sanganya, ariko ntakizasibya gahunda yabo yo gusezerana imbere y’amategeko nk’uko biteganyijwe kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Nzeri 2024.

Uyu mugabo wahishije iyi nzu ubwo yari mu turimo two mu rugo, avuga ko ubwo yari agarutse mu rugo yasanze inzu yahiye yakongotse.

Ati “Icyo nabonye ni DASSO wari unyegereye wahise anjugunya munsi y’urugo nikanguye ari ho ndyamye, umuriro byose wabirangije utamenya ko hari icyahigeze.”

Nsengiyumva uvuga ko nta muturage bafitanye ikibazo ku buryo yakeka ko ari we wabikoze, akeka ko iyi nkongi yaba yatewe n’ikibazo cy’umuriro w’amashanyarazi kuko no mu ziko batari bacanye.

Ni mu gihe umugore we wari wagiye kwipimisha kuko atwite, yageze mu rugo akabona ibyabaye agasa nk’ugira ihungabana, ariko abaturanyi bakamuhumuriza, ndetse bakaba bari kubaremera ngo bazabone uko bazajya muri ibi birori byabo, dore ko ibikoresho byose bari kuzakoresha yaba imyenda ndetse n’ibindi byahiriyemo.

Habimana Charles uyobora Umudugudu wa Kacyiru, yavuze ko abaturanyi b’uyu muryango ndetse n’ubuyobozi bw’ibanze, bari gushaka ubufasha bwo kugenera uyu muryango, mu gihe bagitegereje ubufasha bwisumbuyeho.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

10 + 4 =

Previous Post

Uwatoje Amavubi wari umutoza w’ikindi Gihugu giherutse kunganya n’u Rwanda yirukanywe

Next Post

Harumvikana guterana amagambo hagati ya Netanyahu n’umuyobozi w’undi mutwe wiyemeje guhangana na Israel

Related Posts

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahoze mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahoze mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

by radiotv10
08/12/2025
0

Impinduka mu buyobozi bw’umujyi wa Kigali hari abo zahiriye abandi ntizabahira , Hashize imyaka itanu manda ya mbere irangiye kuva...

Umudepite mu Nteko y’u Rwanda yakoze amateka mu mikino ya EAC ibera Uganda yongera kwitwara neza

Umudepite mu Nteko y’u Rwanda yakoze amateka mu mikino ya EAC ibera Uganda yongera kwitwara neza

by radiotv10
08/12/2025
0

Mu marushanwa y’imikino y’abagize Inteko Zishinga Ametegeko z’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Depite Mukabalisa Germaine, yegukanye umudali wa Zahabu...

Eng.-Rwandan MP Hon. Germaine wins gold medal at the EAC Inter-Parliamentary Games

Eng.-Rwandan MP Hon. Germaine wins gold medal at the EAC Inter-Parliamentary Games

by radiotv10
08/12/2025
0

A member of the Rwandan Parliament, Hon. Germaine Mukabalisa has made history at the East African Community (EAC) Games, held...

Rwamagana: Nyuma yo kwiyambaza itangazamakuru barira ayo kwarika ubu bari kumwenyura

Rwamagana: Nyuma yo kwiyambaza itangazamakuru barira ayo kwarika ubu bari kumwenyura

by radiotv10
08/12/2025
0

Abahinzi b'umuceri mu gishanga cya Cyaruhogo, bo mu Murenge wa Rubona, bari baherutse kugaragaza ikibazo cy'ubwanikiro bwabo bwari bwangijwe n'ibiza...

Karongi: Gitifu akurikiranyweho gusambanya umwana no kumugira umugore

Ibikekwa ku Muyobozi wo mu Karere ka Nyabihu uri mu maboko ya RIB

by radiotv10
08/12/2025
0

Umuyobozi ushinzwe imirimo rusange mu Karere ka Nyabihu, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, akurikiranyweho kwigwizaho imitungo, aho bivugwa...

IZIHERUKA

Andi makuru kuri kajugujugu yakoreye impanuka muri Tanganyika n’ukuri ku byavugwaga ko yarashwe na M23
AMAHANGA

Andi makuru kuri kajugujugu yakoreye impanuka muri Tanganyika n’ukuri ku byavugwaga ko yarashwe na M23

by radiotv10
08/12/2025
0

Igisirikare cya Congo-FARDC cyavuze ku mirwano ya Kamanyola cyongera kwegeka ku cy’u Rwanda-RDF ibinyoma

Igisirikare cya Congo-FARDC cyavuze ku mirwano ya Kamanyola cyongera kwegeka ku cy’u Rwanda-RDF ibinyoma

08/12/2025
Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahoze mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahoze mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

08/12/2025
Umudepite mu Nteko y’u Rwanda yakoze amateka mu mikino ya EAC ibera Uganda yongera kwitwara neza

Umudepite mu Nteko y’u Rwanda yakoze amateka mu mikino ya EAC ibera Uganda yongera kwitwara neza

08/12/2025
Ubutumwa bwa mbere bwa Perezida wa Benin nyuma yuko abasirikare bagerageje kumukorere ‘Coup d’État’

Ubutumwa bwa mbere bwa Perezida wa Benin nyuma yuko abasirikare bagerageje kumukorere ‘Coup d’État’

08/12/2025
Eng.-Rwandan MP Hon. Germaine wins gold medal at the EAC Inter-Parliamentary Games

Eng.-Rwandan MP Hon. Germaine wins gold medal at the EAC Inter-Parliamentary Games

08/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Harumvikana guterana amagambo hagati ya Netanyahu n’umuyobozi w’undi mutwe wiyemeje guhangana na Israel

Harumvikana guterana amagambo hagati ya Netanyahu n’umuyobozi w’undi mutwe wiyemeje guhangana na Israel

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Andi makuru kuri kajugujugu yakoreye impanuka muri Tanganyika n’ukuri ku byavugwaga ko yarashwe na M23

Igisirikare cya Congo-FARDC cyavuze ku mirwano ya Kamanyola cyongera kwegeka ku cy’u Rwanda-RDF ibinyoma

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahoze mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.