Umusaruro ushashagirana w’igitekerezo cyashibutse mu kunengwa na Perezida Kagame

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuturage wo mu Karere ka Rubavu, watangiye igikorwa cyo gufasha abana bari inzererezi, nyuma y’uko Perezida Paul Kagame asuye aka Karere akagaya uburyo abana birirwa ku muhanda bazerera, avuga ko bamwe mu bana yafashije bahoze ari inzererezi baranajujubije abantu babiba, ubu ari abagabo.

Ngenzi Shiraniro Jean Paul avuga ko ubwo Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yasuraga Akarere ka Rubavu mu myaka icumi ishize, yanenze kuba abana birirwa bazerera ku mihanda batiga.

Izindi Nkuru

Uyu muturage avuga ko byamuteye ishyaka ryo kumva ko hari umusanzu yatanga, bituma atangira kujya afata abana bo mu Murenge wa Nyundo na Kanama akabasigarana kugira ngo ababyeyi babo babone uko bajya gushakisha ndetse anakura abandi bamwe mu buzererezi.

Ati “Ubwo yadusuraga, yaradushimye ariko aranatugaya, ku bw’abana yabonye bari mu muhanda basa nabi batajya ku Ishuri. Nk’umwe mu bari bahamagawe nk’uvuga rikijyana muri aka Karere, icyo kintu nagitahanye ku mutima.”

Bamwe mu bana bafashijwe na Jean Paul, na bo bavuga ko bamaze kuba abagabo kubera inama nziza bahawe n’uyu mugabo n’ubwo hari bamwe byananiye kuzikurikiza bagakomeza inzira y’umuhanda.

David Muzabirema ati “Ubu ndi umuntu w’umugabo ubyaye kabiri. Mpura na Jean Paul nari umurara ukora mu mufuka, aragenda adushyira hamwe atugira inama, arangije aravuga ati ‘myishyire hamwe mbahe akazi mureke kujya mukora mu mufuka’ izo ngeso nazivuyeho neza neza.”

Munguyiko Olivier na we wafashijwe kwiga na Jean Paul, akamwishyurira amafaranga y’ishuri kuva mu mashuri abanza kugeza mu yisumbuye, avuga ko nyuma y’uko arangije kwiga, yatangiye gukora, none ubu yabaye umugabo ufatika.

Ati “Ni ukuvuga ngo umusingi ni we wawumpaye, kuko ibyo nkora ni ukubera uburezi nabonye butuma n’ibyo nkora mbikora neza.”

Uwizeyimana Josiane, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyundo aho uyu mugabo yatangirije ibi bikorwa byo gufasha abana, avuga ko ibikorwa bye byagabanyije urugomo muri uyu Murenge, akanasaba abandi kumufatiraho urugero rwiza.

INKURU MU MASHUSHO

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru