Umusesenguzi avuze ingingo ikomeye agendeye ku mpaka z’Abadepite ku itabi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Nyuma yuko mu Nteko y’u Rwanda habaye impaka ku kuba u Rwanda rudaca itabi, umusesenguzi yavuze ko mu bibazo by’ingutu byugarije Abanyarwanda hatarimo icy’itabi, ati “Ibirayi bigeze kuri 700Frw ariko Abadepite baravuga iby’itabi! Nibave mu matabi si byo twabatoreye.”

Ku wa Mbere w’iki cyumweru tariki 20 Gashyantare mu 2023, ubwo Abadepite basuzumaga umushinga w’itegeko ryafasha u Rwanda kuza mu Bihugu byemeje amasezerano agamije guca ubucuruzi bw’ibikomoka ku itabi, intumwa za rubanda zagaragaje ko aya masezerano akwiye kwemezwa n’u Rwanda.

Izindi Nkuru

Ni amasezerano yaba aje mu murongo umwe n’ayemerejwe i Seoul tariki 12 Ugushyingo 2012, yitezweho kuba yafasha u Rwanda guca burundu ubuhinzi n’ubucuruzi bw’itabi.

Umusesenguzi akaba n’umunyamategeko wabyigiye, Robert Mugabe mu kiganiro yagiranye na YouTube Channel Ukwezi TV, yavuze ko izi mpaka zabaye mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, atari zo zari zikwiye kuza mu gihe nk’iki.

Avuga ko itabi nubwo ari ribi ariko atari cyo kibazo gikwiye kuraza inshinga Leta y’u Rwanda kuko hari ibindi bibazo by’ingutu kandi bigira ingaruka ku buzima bw’abantu benshi.

Ati “Turebe impfu zituruka mu kunywa itabi, turebe n’impfu zituruka ku mpanuka, turebe n’impfu zituruka ku mirire mibi, turebe n’impfu zituruka babyeyi bapfa babyara, turebe no ku mpfu z’abana bapfa batarageza imyaka itanu. Ubundi tugereranye aho ikibazo kiri.”

Yakomeje agaruka ku ngaruka za bimwe mu bibazo byugarije Abanyarwanda, ati “Abaturage bafite agahinda gakabije, ikibitera ni isigareti se? oya oya oya, biriya ni ukuyobya uburari.”

Yagarutse ku kibazo cy’itumbagira ry’ibiciro by’ibiribwa, avuga ko ubukana bw’iki kibazo ari bwo bwari bukwiye kuraza inshinga inzego zose za Leta zirimo n’aba Badepite aho kuganira ku itabi.

Ati “Ibiryo birahenze cyane, ikilo cy’ibirayi kigeze kuri maganarindwi ariko Umudepite ariho aravuga isigareti. Ubwo aravuga iki?”

Agaruka kuri umwe muri aba Badepite basabye Leta y’u Rwanda guca burundu itabi, Robert Mugabe yagize ati “Ubwo si umurokore? Mukurikirane neza urasanga ari umuyoboke wa ADEPR. Ndamwubaha ni umuyobozi ariko nabaze ibibazo bijyanye n’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa.”

Yakomeje agira ati “Ubundi se Abadepite bari mu matabi bakoramo iki? Ni cyo twabatoreye.”

Uyu musesenguzi avuga ko nubwo atirengagije ko itabi rigira ingaruka ku buzima bw’abantu ariko izi ntumwa za rubanza zisaba ko ubucuruzi bwaryo buhagarara burundu bari bakwiye kubanza kwibuka ko bwinjiza imisoro igirira Igihugu akamaro.

Abadepite barasaba Leta guca itabi
Mugabe ati “Nibave mu matabi si byo twabatoreye”

RADIOTV10

Comments 3

  1. Erega iyo umuntu Arya agasigaza ndetse hakaboneka nibyo amena mukimoteri ntabwo yamenyako hari uwaburaye

    None c bavuge iki ko reta ibaha byose
    Hari essence bagura
    Hari ifatabuguzi rya tv cyangwa internet
    Ntibahembwa agatubutse

    Kuribo ntacyo bitwaye kuba ibiciro byibiribwa byazamuka kuko uzarebe ubwo bucuruzi buhenze butyo nibyo babukora
    Kandi barabeshyera ubusa ntabwo itabi rya cibwa ahubwo bashaka kugabanya abacuruzi baryo muburyo bwo gukuza ababo .urugero gato ntanga ko ishshi zaciwe ubu ntanganda zizikora dufite murwanda?!
    Nihitiraga da .

  2. Karamutsa Gerard says:

    Ubwo aho bukera barajya no ku nzoga. Kuko nazo zifite uruhare ku buzima bw’abantu. Uwagendera kuri ibi byo bakwiga no ku biryo byose bituruka mu nganda. Tugasubira ku mutsima ibishyimbo amateke n’ibijumba.
    Ubu u Rwanda ruzagendera ku mategeko y’uburokore?

  3. Yves says:

    Arega nubundi iryo zamuka ryibiciro bo ntabwo barizi kuko bahahirwa na leta. Ark ubundi nigute wabuhaze ukumvako harabashonje ? Ubundi munama nkizi hakajyiye hatumirwamo narubanda rugufi kuko nibo baba bazi ibibazo abaturage dufite kurusha abo badepite bafite burikimwe, abatuge turashonje,turashonje,turashonje,turashonje . Ark ikibabaje nuko abobadepite batabibona kuko bo arabakire. Arega nabanywa itabi barinyweshwa nokwiheba kubera inzara nokurya intinca ntikize.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru