Wednesday, September 17, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Umusesenguzi avuze ingingo ikomeye agendeye ku mpaka z’Abadepite ku itabi

radiotv10by radiotv10
24/02/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
3
Umusesenguzi avuze ingingo ikomeye agendeye ku mpaka z’Abadepite ku itabi
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma yuko mu Nteko y’u Rwanda habaye impaka ku kuba u Rwanda rudaca itabi, umusesenguzi yavuze ko mu bibazo by’ingutu byugarije Abanyarwanda hatarimo icy’itabi, ati “Ibirayi bigeze kuri 700Frw ariko Abadepite baravuga iby’itabi! Nibave mu matabi si byo twabatoreye.”

Ku wa Mbere w’iki cyumweru tariki 20 Gashyantare mu 2023, ubwo Abadepite basuzumaga umushinga w’itegeko ryafasha u Rwanda kuza mu Bihugu byemeje amasezerano agamije guca ubucuruzi bw’ibikomoka ku itabi, intumwa za rubanda zagaragaje ko aya masezerano akwiye kwemezwa n’u Rwanda.

Ni amasezerano yaba aje mu murongo umwe n’ayemerejwe i Seoul tariki 12 Ugushyingo 2012, yitezweho kuba yafasha u Rwanda guca burundu ubuhinzi n’ubucuruzi bw’itabi.

Umusesenguzi akaba n’umunyamategeko wabyigiye, Robert Mugabe mu kiganiro yagiranye na YouTube Channel Ukwezi TV, yavuze ko izi mpaka zabaye mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, atari zo zari zikwiye kuza mu gihe nk’iki.

Avuga ko itabi nubwo ari ribi ariko atari cyo kibazo gikwiye kuraza inshinga Leta y’u Rwanda kuko hari ibindi bibazo by’ingutu kandi bigira ingaruka ku buzima bw’abantu benshi.

Ati “Turebe impfu zituruka mu kunywa itabi, turebe n’impfu zituruka ku mpanuka, turebe n’impfu zituruka ku mirire mibi, turebe n’impfu zituruka babyeyi bapfa babyara, turebe no ku mpfu z’abana bapfa batarageza imyaka itanu. Ubundi tugereranye aho ikibazo kiri.”

Yakomeje agaruka ku ngaruka za bimwe mu bibazo byugarije Abanyarwanda, ati “Abaturage bafite agahinda gakabije, ikibitera ni isigareti se? oya oya oya, biriya ni ukuyobya uburari.”

Yagarutse ku kibazo cy’itumbagira ry’ibiciro by’ibiribwa, avuga ko ubukana bw’iki kibazo ari bwo bwari bukwiye kuraza inshinga inzego zose za Leta zirimo n’aba Badepite aho kuganira ku itabi.

Ati “Ibiryo birahenze cyane, ikilo cy’ibirayi kigeze kuri maganarindwi ariko Umudepite ariho aravuga isigareti. Ubwo aravuga iki?”

Agaruka kuri umwe muri aba Badepite basabye Leta y’u Rwanda guca burundu itabi, Robert Mugabe yagize ati “Ubwo si umurokore? Mukurikirane neza urasanga ari umuyoboke wa ADEPR. Ndamwubaha ni umuyobozi ariko nabaze ibibazo bijyanye n’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa.”

Yakomeje agira ati “Ubundi se Abadepite bari mu matabi bakoramo iki? Ni cyo twabatoreye.”

Uyu musesenguzi avuga ko nubwo atirengagije ko itabi rigira ingaruka ku buzima bw’abantu ariko izi ntumwa za rubanza zisaba ko ubucuruzi bwaryo buhagarara burundu bari bakwiye kubanza kwibuka ko bwinjiza imisoro igirira Igihugu akamaro.

Abadepite barasaba Leta guca itabi
Mugabe ati “Nibave mu matabi si byo twabatoreye”

RADIOTV10

Comments 3

  1. MANIRAGABA CELESTIN says:
    3 years ago

    Erega iyo umuntu Arya agasigaza ndetse hakaboneka nibyo amena mukimoteri ntabwo yamenyako hari uwaburaye

    None c bavuge iki ko reta ibaha byose
    Hari essence bagura
    Hari ifatabuguzi rya tv cyangwa internet
    Ntibahembwa agatubutse

    Kuribo ntacyo bitwaye kuba ibiciro byibiribwa byazamuka kuko uzarebe ubwo bucuruzi buhenze butyo nibyo babukora
    Kandi barabeshyera ubusa ntabwo itabi rya cibwa ahubwo bashaka kugabanya abacuruzi baryo muburyo bwo gukuza ababo .urugero gato ntanga ko ishshi zaciwe ubu ntanganda zizikora dufite murwanda?!
    Nihitiraga da .

    Reply
  2. Karamutsa Gerard says:
    3 years ago

    Ubwo aho bukera barajya no ku nzoga. Kuko nazo zifite uruhare ku buzima bw’abantu. Uwagendera kuri ibi byo bakwiga no ku biryo byose bituruka mu nganda. Tugasubira ku mutsima ibishyimbo amateke n’ibijumba.
    Ubu u Rwanda ruzagendera ku mategeko y’uburokore?

    Reply
  3. Yves says:
    3 years ago

    Arega nubundi iryo zamuka ryibiciro bo ntabwo barizi kuko bahahirwa na leta. Ark ubundi nigute wabuhaze ukumvako harabashonje ? Ubundi munama nkizi hakajyiye hatumirwamo narubanda rugufi kuko nibo baba bazi ibibazo abaturage dufite kurusha abo badepite bafite burikimwe, abatuge turashonje,turashonje,turashonje,turashonje . Ark ikibabaje nuko abobadepite batabibona kuko bo arabakire. Arega nabanywa itabi barinyweshwa nokwiheba kubera inzara nokurya intinca ntikize.

    Reply

Leave a Reply to Karamutsa Gerard Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × one =

Previous Post

TourDuRwanda2023: Amakuru atari meza ku Munyarwanda watangiye ahanzwe amaso na benshi

Next Post

TdRda: Umusuwisi yegukanye Etape6, Umunyarwanda uri kwigaragaza yongera kubikora

Related Posts

Eng.-The first challenges that immediately appeared in the recent education reforms in Rwanda

Eng.-The first challenges that immediately appeared in the recent education reforms in Rwanda

by radiotv10
17/09/2025
0

Some teachers, especially those teaching in primary schools in the lower grades, say that teaching two shifts (some in the...

Iby’ingenzi wamenya ku yandi mavugurura agiye gukorwa mu burezi bw’u Rwanda

Imbogamizi za mbere zahise zigaragara mu mpinduka ziherutse gushyirwa mu burezi mu Rwanda

by radiotv10
17/09/2025
0

Bamwe mu barimu bigisha mu mashuri abanza byumwihariko mu cyiciro cya mbere, baravuga ko kwigisha ingunga ebyiri (bamwe igitondo, abandi...

Hasobanuwe iby’indege nto y’Ingabo z’u Rwanda-RDF yakoze impanuka n’icyakurikiyeho

Hasobanuwe iby’indege nto y’Ingabo z’u Rwanda-RDF yakoze impanuka n’icyakurikiyeho

by radiotv10
17/09/2025
0

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) bwatangaje ko indege nto yazo yo mu bwoko bwa drone yakoreshwaga mu myitozo, yataye inzira...

Eng.-What caused the RDF drone accident?

Eng.-What caused the RDF drone accident?

by radiotv10
17/09/2025
0

The Rwanda Defence Force (RDF) has announced that one of its small unmanned aircraft (a drone), which was being used...

Rwanda’s political readiness to host the World on two wheels

Rwanda’s political readiness to host the World on two wheels

by radiotv10
17/09/2025
0

The first African hosting of the UCI Road World Championships in September 2025, will not be a mere sporting event...

IZIHERUKA

Eng.-The first challenges that immediately appeared in the recent education reforms in Rwanda
MU RWANDA

Eng.-The first challenges that immediately appeared in the recent education reforms in Rwanda

by radiotv10
17/09/2025
0

Hemejwe inyito y’ibyaha Abayobozi ba Israel bakoreye muri Gaza

Hemejwe inyito y’ibyaha Abayobozi ba Israel bakoreye muri Gaza

17/09/2025
Iby’ingenzi wamenya ku yandi mavugurura agiye gukorwa mu burezi bw’u Rwanda

Imbogamizi za mbere zahise zigaragara mu mpinduka ziherutse gushyirwa mu burezi mu Rwanda

17/09/2025
Hasobanuwe iby’indege nto y’Ingabo z’u Rwanda-RDF yakoze impanuka n’icyakurikiyeho

Hasobanuwe iby’indege nto y’Ingabo z’u Rwanda-RDF yakoze impanuka n’icyakurikiyeho

17/09/2025
Hashyizwe hanze ibimenyetso bigaragaza ko ushinjwa kwica Charlie Kirk ari we wabikoze

Hashyizwe hanze ibimenyetso bigaragaza ko ushinjwa kwica Charlie Kirk ari we wabikoze

17/09/2025
Eng.-What caused the RDF drone accident?

Eng.-What caused the RDF drone accident?

17/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
TdRda: Umusuwisi yegukanye Etape6, Umunyarwanda uri kwigaragaza yongera kubikora

TdRda: Umusuwisi yegukanye Etape6, Umunyarwanda uri kwigaragaza yongera kubikora

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Eng.-The first challenges that immediately appeared in the recent education reforms in Rwanda

Hemejwe inyito y’ibyaha Abayobozi ba Israel bakoreye muri Gaza

Imbogamizi za mbere zahise zigaragara mu mpinduka ziherutse gushyirwa mu burezi mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.