Umusesenguzi mu bya politiki Dr Christopher Kayumba wanabaye umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, yasubije uwakemanze isesengura rye ku musaruro w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) mu nama y’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF) yabereye muri Cambodia, aho yahaye u Rwanda amanota 60%, Congo akayiha 20%.
Mu butumwa yanyujije kuri X, ukoresha konti yitwa Anastase Gasana, yagaragaje gushidikanya ku gaciro k’isesengura Dr Kayumba aherutse gukorera RADIOTV10, anibaza impamvu abantu bakwiye kwizera amanota yatanze ku Rwanda n’ayo yahaye Congo.
Yagize ati “Ubwo se iyi Analyse [ubusesenguzi] ya Kayumba ugendeye ku bihe bye byahashize n’uyu munsi wayiha agaciro ushingiye ku ki? Usibye no kuba ubwe atigenga nk’umuntu, sinzi aho wahera wizera amanota atanga mu kibazo kiri hagati y’u Rwanda na Congo. Mwe mushaka ko ababwira analyses zibogamye nababwira iki!”
Mu kumusubiza, Dr Kayumba yavuze ko isesengura rye ritagomba gufatwa nk’igitekerezo cye bwite, ahubwo ko rishingiye ku buryo bwa gihanga bukoreshwa mu bumenyi bw’imibanire y’ibihugu na dipolomasi (International Relations).
Yagize ati “Mu nyungu z’ukuri, ndamenyesha abadukurikira kuri uru rubuga ko mu bumenyi bw’imibanire y’Ibihugu na dipolomasi (International Relations) hari uburyo bwa gihanga (methodology) bukoreshwa gupima mu mibare no mu busobanuro abatsinze n’abatsinzwe iyo habayeho guhatanira umwanya.”
Yakomeje asobanura ko ubwo buryo bukoreshwa iyo Ibihugu byatanze abakandida, bakiyamamaza, umunsi w’itora ukagera hakaba amatora cyangwa agasubikwa, nk’uko byagenze mu nama ya OIF yabereye muri Cambodia.
Yashimangiye ko ubwo buryo bwo gusesengura butagendera ku marangamutima cyangwa ku muntu ubukoresha, ahubwo ko bushingiye kuri siyansi.
Dr Kayumba yari yahaye u Rwanda amanota 60% mu gihe Congo yayihaye 20%, ashingiye ku buryo Ibihugu byombi byitwaye mu nzira yo guhatanira umwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa OIF.
Impamvu yahaye u Rwanda 60%, Congo akayigenea 20%
Ku wa 16 Ugushyingo 2026, Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize Umuryango wa OIF bananiwe kumvikana ku muntu uzawuyobora muri manda nshya y’imyaka ine. Bemeje ko Umunyarwandakazi Louise Mushikiwabo, wari usanzwe ari Umunyamabanga Mukuru, akomeza kuyobora OIF mu gihe cy’amezi 12.
Dr Christopher Kayumba yavuze ko kuba u Rwanda rwarakomeje gushyigikira Mushikiwabo, ntiruhindure icyemezo cyarwo kubera igitutu cy’ibindi Bihugu, birimo u Bufaransa na Senegal, bigaragaza ko dipolomasi yarwo imaze kugera ku rwego rwo kwigenga no kudatezuka ku murongo rwihaye.
Yatanze amanota 25% ku kuba u Rwanda rwaranze guhindura icyemezo cyarwo, andi 25% ayatanga ku rwego dipolomasi yarwo igezeho mu kudahungabanywa n’igitutu cy’ibindi Bihugu. Andi 10% yayahaye kuba rwarubashye icyemezo cy’Abakuru b’Ibihugu cyo kongerera Mushikiwabo amezi 12, aho gukomeza kwizirika ku kuba rwari rukeneye indi manda y’imyaka ine.
Yasobanuye ko atahaye u Rwanda amanota 100% kubera ko rutabonye manda nshya yuzuye nk’uko rwayifuzaga.
Impamvu yakuye kuri Congo amanota 80%
Ku ruhande rwa DRC, Dr Kayumba yavuze ko iki Gihugu cyagize intege nke mu buryo cyakurikiranye iki kibazo, kuko cyatangaje ko ifite umukandida uzahatana, ariko aza gukuramo kandidatire ye mbere y’uko amatora aba.
Yavuze ko Juliana Lumumba, umukandida wa DRC, atabashije kwemeza ubushobozi bwe mu igerageza ryabanje imbere y’Abaminisitiri b’Ibihugu bigize OIF. Yongeyeho ko na we ubwe yigeze kugaragaza ko ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi butamuhaye ubufasha yari akeneye mu kwiyamamaza.
Dr Kayumba yanenze kandi icyemezo cya DRC cyo gukura umukandida wayo muri ariya matora nyuma yo kubisabwa na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, avuga ko bigaragaza ko icyo gihugu kitari gifite umurongo wa dipolomasi wigenga kandi uhamye.
Yavuze ko kandi kuba DRC yari yaratangaje ko izava muri OIF mu gihe Mushikiwabo yaba atowe, ari uburyo budakwiye gukoreshwa muri dipolomasi.
Mu gutanga amanota, Dr Kayumba yavuze ko yakuye kuri DRC amanota 50% kubera ko umukandida wayo atageze mu cyumba cy’itora, andi 20% ayakura ku guhuzagurika mu ngamba zayo, naho 10% akayakura ku buryo yavuze ko bucumbagira yakurikiranye iki kibazo.
Yasobanuye ko amanota 20% yayihaye ashingiye no ku cyemezo cy’Abakuru b’Ibihugu cyatumye Mushikiwabo atabona manda nshya y’imyaka ine, ndetse n’u Rwanda rukemera ko rutazamwamamaza mu matora ataha.
RADIOTV10