• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umusirikare ukomeye muri FARDC yayiteye umugongo yigira muri M23

radiotv10by radiotv10
05/08/2022
in MU RWANDA
0
M23 iryamiye amajanja nyuma yo kumenya ko FARDC yitegura kuyigabo ibitero simusiga
Share on FacebookShare on Twitter

Umusirikare ufite ipeti rya Colonel muri Gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yaragitorotse ajya kwifatanya na M23 ayisanga mu Mujyi wa Bunagana umaze iminsi uri mu maboko y’uyu mutwe.

Col Bisamaza Kayonde Richard bivugwa ko yiyunze kuri M23 nyuma yo gutoroka igisirikare cya Congo akabanza guhungira muri Uganda.

Ikinyamakuru Magzote.com gitangaza ko uyu musirikare mukuru muri FARDC ubwo yahinduraga avuye muri Uganda aho yari yahungiye, yahise asanga M23 mu mujyi wa Bunagana umaze igihe ufashwe n’uyu mutwe.

Iki kinyamakuru kivuga ko Col Bisamaza yakiriwe neza n’umutwe wa M23 ndetse ugahita umuha umwanya mu buyobozi bwa gisirikare.

Si Col Bisamaza umaze gutoroka FARDC agasanga M23 kuko hari n’abandi basirikare bakuru muri iki gisirikare cya Congo bakajya muri uyu mutwe.

Benshi muri bo ni abasanzwe ari Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda, bagiye bafata inzira bagasanga uriya mutwe kubera gukorerwa ihohoterwa na bagenzi babo babashinja gukorana n’u Rwanda.

Kuva u Rwanda rwagirana ibibazo na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, abasirikare bakuru bavuga Ikinyarwanda biganjemo abakomoka mu bice bya Masisi na Rutshuru, bagiye bahoterwa bashinjwa gukorana n’iki Gihugu cy’igituranyi.

Bamwe barirukanywe nka Lt Col Kibibi Mutware, Major Sido Bizimungu alias America, Major Aruna Bovic na Major Mundande Kitambala.

Aba bose ni abakomoka mu bwoko bw’Abanyamulenge bumaze iminsi bugirirwa nabi kubera umutwe wa M23 uhora ushyirwa ku mutwe w’u Rwanda.

Hari amakuru avuga kandi ko hari abasirikare bamwe bakuru bo muri ubu bwoko bagiye bapfa impfu zitavuzweho rumwe aho byanaketswe ko bashobora kuba bararozwe mu mugambi wo kubikiza.

Col Bisamaza Kayonde Richard uvugwaho gutera umugongo FARDC akigira muri M23

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × 1 =

Previous Post

U Rwanda rwavuze ku ruzinduko rwa Blinken rwitsa ku bya Rusesabagina

Next Post

U Rwanda rwagaragaje ikihishe inyuma ya raporo nshya ya UN ishinja RDF gufasha M23

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
U Rwanda rwagaragaje ikihishe inyuma ya raporo nshya ya UN ishinja RDF gufasha M23

U Rwanda rwagaragaje ikihishe inyuma ya raporo nshya ya UN ishinja RDF gufasha M23

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.