Monday, September 9, 2024

U Rwanda rwavuze ku ruzinduko rwa Blinken rwitsa ku bya Rusesabagina

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yishimiye kwakira Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za America, Antony Blinken uzarugenderera, imumenyesha ko yiteguye kongera gutanga umucyo ku bya Paul Rusesabagina.

Itangazo rya Guverinoma y’u Rwanda ryagiye hanze kuri uyu wa Kane tariki 04 Kanama 2022, rivuga ko u Rwanda rwishimiye guha ikaze Antony Blinken uzagirira uruzinduko mu Rwanda mu cyumweru gitaha.

Guverinoma ivuga ko uru ruzinduko ruzaba umwanya mwiza wo gutsimabataza umubano w’u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za America, ndetse rukazanaba umwanya mwiza wo kuganira ku bikorwa by’ubufatanye bw’impande zombi birimo kubungabunga amahoro, mu bijyanye n’ubuzima no kurwanya iterabwoba.

Itangazo ry’Ubunyamabanga bwa Leta Zunze Ubumwe za America riherutse kujya hanze, ryavugaga ko Antony Blinken uzagirira uruzinduko mu Rwanda tariki 10 Kanama 2022, azaganira n’inzego za Leta ndetse na Sosiyete Sivile ku bijyanye n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu Mu Rwanda.

Iri tangazo ryasohotse tariki 29 Nyakanga 2022, ryavugaga kandi ko Blinken azanagaruka ku bijyanye n’iyubahirizwa rya Demokarasi, iry’uburenganzira bwa muntu “birimo no kwima umwanya abatavuga rumwe n’ubutegetsi ndetse n’ijyanwa rinyuranyije n’amategeko ry’umuturage wemerewe gutura muri US Paul Rusesabagina.”

Muri iri tangazo rya Guverinoma y’u Rwanda ryasohotse kuri uyu wa Kane, rivuga ko ku kibazo cya Rusesabagina, rwakunze kukiganiraho na Leta Zunze Ubumwe za America.

Rikomeza rigira riti “U Rwanda rwishimiye uyu mwanya wo kongera gutanga umucyo ku ifatwa rye [Rusesabagina] ndetse no guhamwa n’ibyaha bikomeye byakorewe Banyarwanda [yarezwe hamwe n’abandi 20] byakozwe mu gihe yari atuye muri Amerika, akaba yaragejejwe mu Rwanda hubahirijwe amategeko yaba ay’u Rwanda n’amategeko mpuzamahanga.”

Umukobwa wa Paul Rusesabagina witwa Carine Kanimba aherutse kwitaba Komisiyo ishinzwe Iperereza mu Nteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za America, akayihamiriza ko u Rwanda rwamunetse rukoresheje ikoranabuhanga rya Pegasus.

Uyu mukobwa wa Rusesabagina nyuma yo guha ubuhamya Inteko Ishinga Amategeko, yatangaje ko yizeye ko u Rwanda ruzafungura umubyeyi we ndetse ko Inteko ya USA yamwizeje kuzakomeza korwotsa igitutu kugeza igihe ruzamurekurira.

U Rwanda rwo rwakunze kuvuga ko Paul Rusesabagina yagejejwe mu Rwanda mu nzira zemewe n’amategeko ndetse ko yaburanishijwe hamwe n’abandi banyarwanda 20 barimo n’abashinjaga uyu mugabo kugira uruhare rukomeye mu bikorwa by’iterabwoba yahamijwe n’Inkiko zo mu Rwanda.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts