Umusirikare wari ukurikiranyweho kwicisha umugore we ifuni yakatiwe burundu

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umusirikare ufite ipeti rya Sergeant Major mu ngabo z’u Rwanda wari ukurikiranyweho kwica umugore we babanaga mu Murenge wa Rukira mu Karere ka Ngoma, yahamijwe iki cyaha, akatirwa gufungwa burundu.

Ni icyemezo cyasomwe kuri uyu wa Mbere tariki 25 Mata 2022, nyuma y’urubanza rwabereye mu ruhame mu cyumweru gishize.

Izindi Nkuru

Kuri uyu wa Mbere, Urukiko rwa Gisirikare rwavuze ko rushingiye ku buhamya bwatanzwe n’abatangabuhamya babajijwe n’Ubushinjacyaha ndetse n’uregwa ubwe, bishimangira ko musirikare yakoze icyaha cyo kwica yabigambiriye.

Urukiko rwagendeye ku buhamya bwatanzwe n’umwana wo mu rugo ruturanye n’urw’uyu musirikare wavuze ko yiboneye yica umugore we tariki 26 Werurwe 2022 ubwo yahengererezaga mu mwenge w’urugi.

Uregwa ubwe na we yabwiye Urukiko ko hari ibyo atumvikanyeho n’umugore we bagashyamirana bikamutera umujinya mwinshi ubwo yashakaga kumukubita umwase, undi agahita afata ifuni yari iraho akayimukubita.

Ubushinjacyaha kandi bwanavuze ko uregwa ubwe yari aherutse kubwira umugore we ko azamwica ubundi akishyikiriza Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha.

Urukiko rwa Gisirikare rwagendeye ku byatangajwe mu iburanisha ndetse n’ibyavuye mu iperereza, bigaragaza mu buryo budashidikanywaho ko uregwa yakoze icyaha cyo kwica yabigambiriye bityo ko agomba guhanishwa gufungwa burundu ndetse akamburwa amapeti ya gisirikare.

Mu iburanisha ryabaye mu cyumweru gishize tariki 19 Mata 2022, Sergeant Major Niyigabura Athanase yiyemereye iki gikorwa cyo kwica umugore we ariko akavuga ko yagitewe n’umujinya mwinshi, aboneraho gusaba imbabazi.

Ubwo uru rubanza rwaburanishwaga mu mizi, Ubushinjacyaha bwa Gisirkare bwagaragarije Urukiko ko mu kwezi gushize, Sergeant Major Niyigabura Athanase yasabye uruhusa [Ikibari] rwo kujya gusura umuryango we.

Ubwo yageraga mu rugo rwe, nyuma y’iminsi micye yatangiye gushaka kuvugurura igipangu cye aho yifuzaga gushyirishaho inkingi ariko umugore we akabanza kubyanga.

Nyakwigendera-umugore wa Sergeant Major Niyigabura, yabwiye umugabo we ko ibyo atari byo byihutirwa ahubwo ko yagakwiye kumwubakira inzu yo gucururizamo kugira ngo ijye ibunganira mu mibereho.

Byatumye Sergeant Major Niyigabura yitabaza inzego z’ibanze, zimusaba ko yakora ibyo yumvikanye n’umugore we akareka gukora ibyo batumvikanyeho.

Muri iyo minsi, uyu musirikare yagiye mu kabari, ataha mu masaha akuze yasinze aza yuka inabi umugore we amubwira ko arambiwe agasuzuguro ke.

Bwaracyeye, ubwo umugore yari ari gutegura ifunguro, umugabo we amukubita urushyi ubundi bajya hanze amukubita hasi ari na bwo yamukubise ako gafuni yamwicishije.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru