Birabaye!!: Icyifuzo cya Elon Musk cyo kugura Twitter cyemewe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Icyifuzo cy’Umunyamerika Elon Musk cyo kugura Twitter akayegukana, cyemejwe n’inama y’ubutegetsi y’uru rubuga nkoranyambaga kuri uyu wa Mbere.

Uyu muherwe usanzwe afite imigabane y’ 9,2% muri uru rubuga rwa Twitter, yari aherutse gutangaza iki cyifuzo cyo kurwegukana.

Izindi Nkuru

Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza Reuters biratangaza ko iyi nama y’Ubutegetsi yemeye ko uru rubuga rwagurwa Miliyari 43 $ bikaba byibazwa niba igiciro cy’amadolari 54.20 $ kuri buri mugabane kizemerwa kuko yari yatangaje ko azagura uru rubuga Miliyari 41$.

Ibi biratuma Elon Musk agomba kuzongerera agaciro ka buri mugabane ubundi akegukana uru rubuga nkoranyambaga.

Biteganyijwe ko inama y’ubutegetsi ya Twitter iza gushyira hanze itangazo ry’ibyavuye mu inama yigaga kuri iki cyifuzo kuri uyu wa Mbere.

Ibinyamakuru binyuranye, byamaze kwemeza ko hatagize igihinduka uru rubuga Nkoranyambaga rugiye kuba mu biganza bya Elon Musk.

Ubwo uyu muherwe yatangaza iki cyifuzo cyo kugura Twitter, yavuze ko uru rubuga Nkoranyambaga rufite ahantu henshi ho kubyaza umusaruro ariko ko umusaruro uruvamo atari wo wagakwiye kuvamo.

Bamwe mu bafatanyabikorwa ba Twitter, bari mu bifuje ko yegukanwa na Elon Musk kugira ngo arusheho kurubyaza umusaruro nkuko yabitangaje.

Mu mpinduka Elon Musk yagaragaje ko zikwiye gukorwa kuri Twitter, harimo kongera umubare w’amagambo y’ubutumwa bushyirwa kuri uru rubuga ndetse hakanashyirwaho uburyo bwo kwamarizaho.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru