Monday, July 14, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Museveni tumutegereze mu Rwanda mu gihe cya vuba?- Impuguke irabyemeza

radiotv10by radiotv10
25/04/2022
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Museveni tumutegereze mu Rwanda mu gihe cya vuba?- Impuguke irabyemeza
Share on FacebookShare on Twitter

Impuguke mu bijyanye na Politiki, Dr Ismael Buchanan avuga ko bitazatungurana kubona Perezida Yoweri Museveni wa Uganda na we asuye u Rwanda mu gihe cya vuba kandi ko biri mu bizashimangira izahuka ry’umugabo hagati y’Ibihugu byombi.

Kuri iki Cyumweru tari 24 Mata 2022, Perezida Paul Kagame yagiriye uruzinduko rw’amateka muri Uganda nyuma y’imyaka ine adaheruka muri iki Gihugu cyari kimaze iminsi gifitanye ibibazo n’u Rwanda.

Perezida Yoweri Museveni yashimiye mugenzi we Paul Kagame kuba yagendereye Igihugu cye akaza no kwifatanya na Muhoozi mu birori by’izabukuru ye, yavuze ko yishimiye kongera kumwakira “nyuma y’imyaka ataza.”

Perezida Paul Kagame yaherukaga muri Uganda muri Werurwe 2018 ubwo nab wo yari agiye kuganira na Museveni ku bibazo byatutumbaga hagati y’Ibihugu byombi ariko bikaza kunanirana.

Ubwo yatangiza umwiherero w’Abayobozi bakuru b’Igihugu muri Werurwe 2019, Perezida Paul Kagame yagarutse byimbitse ku bibazo byari biriho hagati y’u Rwanda na Uganda ubwo icyo gihe byari bifite umurego.

Icyo gihe Perezida Kagame yavuze ko ibibazo yabiganiriyeho bihagije na mugenzi we Perezida Museveni ariko ko ntacyo byatanze agahitamo kukimurekera.

Ubuyobozi bw’u Rwanda na Uganda, ubu buri mu nzira ishimishije yo kuzahura umubano, bigaragazwa no kuba ubu abaturage babyo barongeye kugenderana ndetse abakuru b’Ibihugu bakaba bongeye guhura bakaganira.

 

Vuba cyane Museveni na we ashobora kuza mu Rwanda

Umwarimu muri Kaminuza mu bijyanye na Politiki, Dr Ismael Buchanan yabwiye RADIOTV10 ko kuba Perezida Kagame yasuye Uganda ari indi gihamya igaragaza ko ubu Ibihugu byombi byatangiye urugendo rwo kongera kuba umwe.

Ati “Kuba Perezida Museveni yakiriye Perezida Kagame, Perezida Kagame na we akajya muri Uganda, ni ikintu cy’ingirakamaro kigaragaza ubushake bwa Politiki aba bayobozi bombi bashaka.”

Dr Buchanan avuga ko Perezida Museveni na we ashobora kuza mu Rwanda mu gihe cya vuba, ati “Ahubwo nibaza icyaburaga ngo Perezida Museveni abe yakandagira mu Rwanda kuko kuba Perezida Kagame yamusuye buriya hari uburyo Abakuru b’Ibihugu babivugana mu rwego rwa dipolomasi kuba Perezida wa Uganda yaza mu Rwanda […] nta n’igihe u Rwanda rwari rufunze amayira kuri Museveni, u Rwanda ruhora rufunguye kuri Museveni kuko ni ahantu yisanzura.”

Iyi mpuguke ivuga ko Perezida Museveni na we nasura u Rwanda bizazamura “icyizere n’ibyishimo mu Banyarwanda n’Abaganda mu kubona abakuru b’Ibihugu basurana nk’uko Perezida Kagame yagiyeyo ku buryo n’Abanyarwanda ntibabura kwishima babonye Perezida Museveni nyuma y’ibibazo byari Bihari noneho ageze mu Rwanda.”

Avuga ko ibi bizanahinyuza bamwe bari bishimiye ko umubano w’u Rwanda na Uganda wari urimo igitotsi, bikanabaca intege kuko barimo n’abifuriza inabi u Rwanda ndetse n’abumvaga ko bajya muri Uganda gucurirayo imigambi mibisha ku Rwanda bakabura icyuho.

Iyi mpuguke ivuga ko ubusanzwe u Rwanda na Uganda basangiye akabisi n’agahiye ku buryo izahuka ry’umubano wabyo washingiye ku bushake bwa politiki z’Ibihugu byombi.

Yagize ati “Erega tugiye mu mateka u Rwanda na Uganda turi bamwe turi abavandimwe, dusangiye ibyiza n’ibibi. Ni ukuvuga ngo Ibibazo Uganda igira bigira ingaruka ku Rwanda, ibibazo u Rwanda rugira bigira ingaruka ku Banya-Uganda kandi ni Ibihugu byabanye kuva cyera.”

Uruzinduko rwa Perezida Paul Kagame rwashimishije benshi, baba Abanyarwanda ndetse n’Abanya-Uganda, barimo n’abasanzwe bafite imiryango mu Gihugu kimwe.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

8 + twenty =

Previous Post

Ndimbati yagarutse mu Rukiko arusaba ikintu gikomeye cyerekeye abana yabyaranye n’uwatumye afungwa

Next Post

Birabaye!!: Icyifuzo cya Elon Musk cyo kugura Twitter cyemewe

Related Posts

Rusizi: Uzwiho kuvuga nabi ubuyobozi yafatanywe ibendera ry’Igihugu yamanuye ku Kagari izuba riva

Rusizi: Uzwiho kuvuga nabi ubuyobozi yafatanywe ibendera ry’Igihugu yamanuye ku Kagari izuba riva

by radiotv10
14/07/2025
0

Umugabo witwa Bwarikera Bonaventure wo mu Kagari ka Kizura mu Murenge wa Gikundamvura mu Karere ka Rusizi, yafashwe n’abaturage nyuma...

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

by radiotv10
12/07/2025
0

Every girl and woman who goes through the menstruation period knows the feeling, the shift in the body and the...

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yazamuye mu ntera bamwe mu bakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, yohereza abandi mu...

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

by radiotv10
12/07/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza, bavuga ko bizejwe n’umushoramari amasezerano yo guhinga urusenda mu...

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

by radiotv10
11/07/2025
0

The history of humanity is, in many ways, the history of domination of one group over another. Across centuries, these...

IZIHERUKA

Nyuma y’ukwezi uwabaye Perezida wa Zambia yitabye Imana n’uwayoboye Nigeria yapfuye
AMAHANGA

Nyuma y’ukwezi uwabaye Perezida wa Zambia yitabye Imana n’uwayoboye Nigeria yapfuye

by radiotv10
14/07/2025
0

Rusizi: Uzwiho kuvuga nabi ubuyobozi yafatanywe ibendera ry’Igihugu yamanuye ku Kagari izuba riva

Rusizi: Uzwiho kuvuga nabi ubuyobozi yafatanywe ibendera ry’Igihugu yamanuye ku Kagari izuba riva

14/07/2025
Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

12/07/2025
Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

12/07/2025
Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

12/07/2025
LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Birabaye!!: Icyifuzo cya Elon Musk cyo kugura Twitter cyemewe

Birabaye!!: Icyifuzo cya Elon Musk cyo kugura Twitter cyemewe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’ukwezi uwabaye Perezida wa Zambia yitabye Imana n’uwayoboye Nigeria yapfuye

Rusizi: Uzwiho kuvuga nabi ubuyobozi yafatanywe ibendera ry’Igihugu yamanuye ku Kagari izuba riva

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.