Museveni tumutegereze mu Rwanda mu gihe cya vuba?- Impuguke irabyemeza

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Impuguke mu bijyanye na Politiki, Dr Ismael Buchanan avuga ko bitazatungurana kubona Perezida Yoweri Museveni wa Uganda na we asuye u Rwanda mu gihe cya vuba kandi ko biri mu bizashimangira izahuka ry’umugabo hagati y’Ibihugu byombi.

Kuri iki Cyumweru tari 24 Mata 2022, Perezida Paul Kagame yagiriye uruzinduko rw’amateka muri Uganda nyuma y’imyaka ine adaheruka muri iki Gihugu cyari kimaze iminsi gifitanye ibibazo n’u Rwanda.

Izindi Nkuru

Perezida Yoweri Museveni yashimiye mugenzi we Paul Kagame kuba yagendereye Igihugu cye akaza no kwifatanya na Muhoozi mu birori by’izabukuru ye, yavuze ko yishimiye kongera kumwakira “nyuma y’imyaka ataza.”

Perezida Paul Kagame yaherukaga muri Uganda muri Werurwe 2018 ubwo nab wo yari agiye kuganira na Museveni ku bibazo byatutumbaga hagati y’Ibihugu byombi ariko bikaza kunanirana.

Ubwo yatangiza umwiherero w’Abayobozi bakuru b’Igihugu muri Werurwe 2019, Perezida Paul Kagame yagarutse byimbitse ku bibazo byari biriho hagati y’u Rwanda na Uganda ubwo icyo gihe byari bifite umurego.

Icyo gihe Perezida Kagame yavuze ko ibibazo yabiganiriyeho bihagije na mugenzi we Perezida Museveni ariko ko ntacyo byatanze agahitamo kukimurekera.

Ubuyobozi bw’u Rwanda na Uganda, ubu buri mu nzira ishimishije yo kuzahura umubano, bigaragazwa no kuba ubu abaturage babyo barongeye kugenderana ndetse abakuru b’Ibihugu bakaba bongeye guhura bakaganira.

 

Vuba cyane Museveni na we ashobora kuza mu Rwanda

Umwarimu muri Kaminuza mu bijyanye na Politiki, Dr Ismael Buchanan yabwiye RADIOTV10 ko kuba Perezida Kagame yasuye Uganda ari indi gihamya igaragaza ko ubu Ibihugu byombi byatangiye urugendo rwo kongera kuba umwe.

Ati “Kuba Perezida Museveni yakiriye Perezida Kagame, Perezida Kagame na we akajya muri Uganda, ni ikintu cy’ingirakamaro kigaragaza ubushake bwa Politiki aba bayobozi bombi bashaka.”

Dr Buchanan avuga ko Perezida Museveni na we ashobora kuza mu Rwanda mu gihe cya vuba, ati “Ahubwo nibaza icyaburaga ngo Perezida Museveni abe yakandagira mu Rwanda kuko kuba Perezida Kagame yamusuye buriya hari uburyo Abakuru b’Ibihugu babivugana mu rwego rwa dipolomasi kuba Perezida wa Uganda yaza mu Rwanda […] nta n’igihe u Rwanda rwari rufunze amayira kuri Museveni, u Rwanda ruhora rufunguye kuri Museveni kuko ni ahantu yisanzura.”

Iyi mpuguke ivuga ko Perezida Museveni na we nasura u Rwanda bizazamura “icyizere n’ibyishimo mu Banyarwanda n’Abaganda mu kubona abakuru b’Ibihugu basurana nk’uko Perezida Kagame yagiyeyo ku buryo n’Abanyarwanda ntibabura kwishima babonye Perezida Museveni nyuma y’ibibazo byari Bihari noneho ageze mu Rwanda.”

Avuga ko ibi bizanahinyuza bamwe bari bishimiye ko umubano w’u Rwanda na Uganda wari urimo igitotsi, bikanabaca intege kuko barimo n’abifuriza inabi u Rwanda ndetse n’abumvaga ko bajya muri Uganda gucurirayo imigambi mibisha ku Rwanda bakabura icyuho.

Iyi mpuguke ivuga ko ubusanzwe u Rwanda na Uganda basangiye akabisi n’agahiye ku buryo izahuka ry’umubano wabyo washingiye ku bushake bwa politiki z’Ibihugu byombi.

Yagize ati “Erega tugiye mu mateka u Rwanda na Uganda turi bamwe turi abavandimwe, dusangiye ibyiza n’ibibi. Ni ukuvuga ngo Ibibazo Uganda igira bigira ingaruka ku Rwanda, ibibazo u Rwanda rugira bigira ingaruka ku Banya-Uganda kandi ni Ibihugu byabanye kuva cyera.”

Uruzinduko rwa Perezida Paul Kagame rwashimishije benshi, baba Abanyarwanda ndetse n’Abanya-Uganda, barimo n’abasanzwe bafite imiryango mu Gihugu kimwe.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru